Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda ryungutse ab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, nibwo ahasanzwe hakorera Croix Rouge y'u Rwanda ku Kacyiru hateraniye Inama y'Inteko Rusange yahuje abanyamuryango b'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Rugby (RRF), nyuma y'imyaka ibiri yari ishize inteko idaterana.

Ku ngingo yo kwakira abanyamuryango bashya, hakiriwe batatu ari bo amakipe ya Ruhango Women Rugby Club, UR Rwamagana (abakobwa n'abahungu) ndetse na UR Nyagatare (abakobwa n'abahungu).


Abanyamuryango

Umunyamabanga wa FRR, Bwana Uwayezu Felix yagejeje ku banyamuryango raporo y'imyaka ibiri ishize anabagezaho  imyanzuro y'inama iheruka, yose yemejwe n'abanyamuryango.

Ku ngingo y'ibikorwa biteganywa, havuzwe ko mu Ukwakira n'Ugushyingo hazakinwa Shampiyona mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri, mu gihe kandi hateganijwe amahugurwa y'abakinnyi batarengeje imyaka 14 kuri Tag Rugby.

Harateganywa kandi amahugurwa yo kongerera imbaraga abakinnyi n'uburyo bwo kwiyitaho, amahugurwa y'ubuvuzi bw'ibanze bw'abakina Rugby ndetse n'amahugurwa azahabwa abanyamakuru ba Siporo ku mukino wa Rugby.


Umunyamabanga, Uwayezu Felix

Hanavuzwe ko amakipe y'igihugu mu byiciro by'abagabo n'abagore azitabira imikino Nyafurika, iteganijwe muri Kamena na Nyakanga 2023.

Perezida wa FRR, Kamanda Tharcisse, yabwiye abanyamuryango ko iri shyirahamwe rigiye kubaka ikibuga kigezweho cya Rugby, ahazakoreshwa amwe mu mafaranga agera kuri Miliyoni 69 FRW yatanzwe n'umufatanyabikorwa (Penguin).




Shema Serge wo muri 1000 Hills Rugby




Kamanda Tharcisse uyobora FRR



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120202/ishyirahamwe-rya-rugby-mu-rwanda-ryungutse-abanyamuryango-bashya-120202.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)