Ifoto yumunsi: Clapton na Japhet bongeye guh... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rucyerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2019, nibwo 5K Etienne na Japhet basohoye itangazo rimenyesha ko batakibarizwa muri Daymakers ya Clapton.

Kuva icyo gihe batangiye kwikorana ibikorwa bitandukanye, Clapton nawe atangira kuzamura impano z'abandi banyarwenya.

Byari bigoranye kongera kubona aba bombi mu ruhame, nyuma y'uko bahagaritse imikoranire.

Japhet na Etienne ndetse na Clapton ni bamwe mu bantu amagana bitabiriye igitaramo 'Inkuru ya Rusine', umunyarwenya Rukundo Patrick [Rusine] yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.

Ni cyo gitaramo cya mbere Rusine akoze cye kuva yatangira urugendo rwo gutera urwenya, agahitamo kwisanisha n'abasinzi.

Yagikoze ashyigikiwe n'abanyarwenya bagenzi be, abahanzi, inshuti ze, abazwi mu ruganda rw'imyidagaduro n'abandi banyuzwe n'inganzo y'uyu musore.

Mu gitaramo hagati, Rusine yatumiye ku rubyiniro Clapton amurata amashimwe ku bwo guherekeza impano ye kugeza n'uyu munsi.

Yavuze ko Clapton ari we wavumbuye impano ye, avuga ko ari akarabo gahumura mu buzima bwe. Agaruka ku kuba Clapton yaratandukanye n'itsinda rya Japhet na Etienne.

N'ubwo byari urwenya, ariko Rusine yumvikanishije ko Japhet na Etienne batandukanye na Clapton kubera ko nta nyungu babonaga mu byo bakoranaga.

Mu rwego rwo kugaragaza ko nta kibazo afitanye na Japhet na Etienne bamamaye nka 'Bigomba Guhinduka', Clapton yamahagaye ku rubyiniro Japhet avuga ko nta kibazo bafitanye, ndetse amusaba ko yamutumira mu gitaramo bafite tariki 2 Nzeri 2022.

Clapton ati "Wampaye ikiraka? Ndabyemeye gusaba uwo wimye 'ni danger' ariko rero turi abavandimwe.'

Byageze aho Clapton abaza Japhet uwatumye batandukana nawe. Avuga ko n'ubwo batandukanye kubera impamvu zitandukanye ariko nawe mu buzima 'ntacyahindutse'.

Ati 'Ntimufite igitaramo hari icyo mfite? Ariko abanyarwanda nta n'ubwo duseba. Njye nta 'show' mfite, none mwe mwateguye.'

Clapton yaboneyeho gushishikariza abantu kuzitabira igitaramo cya Japhet na Etienne, kizaba ku wa 2 Nzeri 2022.


Clapton yasabye Japhet kumutumira mu gitaramo "Bigomba Guhinduka" kizaba ku wa 2 Nzeri 2022 

Japhet yavuze ko nta kibazo bafitanye na Clapton n'ubwo batandukanye 

Rusine yabwiye Clapton ko gutandukana na Japhet na Etienne ntacyo byamugejejeho

Clapton yumvikanishaga ko ntakidasanzwe yagezeho kuva yatandukana n'itsinda 'Bigomba Guhinduka' 


Mu gitaramo hagati, Rusine yunamiye Buravan [Yamwicaje ku ntebe y'iburyo], Yanga [Yamwicaje ku ntebe yo hagati], yunamira n'abandi bitabye Imana mu minsi ishize [Yabicaje ku ntebe y'ibumoso]

KANDA HANO UREBE ICYO ABANYARWENYA BATANDUKANYE BATANGAJE

">

AMAFOTO: Marlon muhizi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120423/ifoto-yumunsi-clapton-na-japhet-bongeye-guhurira-ku-rubyiniro-baherukanaga-mu-2019-120423.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)