Luc Buntu agiye kubimburira abandi baramyi mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muramyi wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Shimwa Mana nziza wangiriye' azaririmba mu ruhererekane rw'ibitaramo rwateguwe na RG Consult ifatanyije na Prayer House.

Ibi bitaramo bizajya biba buri Cyumweru cya mbere cy'ukwezi, mu rwego rwo gufasha abanyarwanda n'abandi kuramya no guhimbaza Imana.

Bati 'Ibi bitaramo bigamije gufasha abakunzi b'umuziki w'indirimbo zihimbaza Imana kubona aho bashobora guhurira, bakaramya Imana babifashishijwe n'abaramyi.'

Ibi bitaramo bizabimburirwa n'igitaramo cya Luc Buntu cyiswe 'Igicaniro Concert Series', kizaba ku wa 4 Nzeri 2022.

Luc Buntu watumiwe muri iki gitaramo kizabera kuri Prayer House ni umuhanzi wakoreye umurimo w'Imana muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, awukorera mu matorero akomeye ya hano mu Rwanda.

Uyu muramyi yatanze umusanzu ukomeye muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse afasha bikomeye abahanzi bagenzi be.

Umuhanzi Luc Buntu yabimburiye abaririmbye, yinjije abantu mu mwuka wo kuramya yishimirwa na benshi mu ndirimbo zirimo "Shimwa Mana" n'izindi.

Luc Buntu uzwi mu ndirimbo nka 'Sinzibagirwa' yaririmbye mu gitaramo Israel Mbonyi yamurikiyemo album "Intashyo" iriho indirimbo zivuga ubutumwa bw'ihumure, Igitaramo 'Fragrance of Worship' gitegurwa n'umuramyi Fortrand Bigirimana n'ibindi bitandukanye.


Luc Buntu agiye kuba umuhanzi wa mbere uririmbye mu bitaramo ngaruka kwezi byo kuramya no guhimbaza Imana 

Buntu yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Sinzibagirwa', 'Shimwa Mana nziza wangiriye' n'izindi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MANA NZIZA WANGIRIYE NEZA' YA LUC BUNTU

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120421/luc-buntu-agiye-kubimburira-abandi-baramyi-mu-bitaramo-ngaruka-kwezi-120421.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)