Icyamamare Lewis Hamilton yasuye ingagi mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lewis Hamilton ukinira Mercedes muri Formula 1, uri kugirira ibihuruko muri Afurika, yasangije abamukurikira amafoto ye ari mu Rwanda aho yasuye pariki y'Igihugu y'Ibirunga.

Hamilton, umwongereza w'imyaka 37,ari mu biruhuko. Nyuma yo gusura Namibia mu cyumweru gishize, yavuze ko yakurikijeho mu Rwanda.

Lewis Hamilton abinyujije kuri Instagram ye yavuze ko yishimiye cyane kubona ingagi zo mu Birunga azegereye, ikintu atazigera yibagirwa.

Yashimiye abakora ibishoboka byose bakita kuri izi ngagi, ashimira n'u Rwanda (ubutumwa yaje kubukuraho nyuma).

Ku kubona ingagi, yagize ati: 'Byari birenze ubwenge. Zari zituje kandi ari nziza, kuzegera ni ibintu bitangaje nyuzemo ntazibagirwa.'

Ku rutonde rwa F1 rw'uko abatwara imodoka bakurikirana mu 2022, Hamilton ni uwa 6.

Hamilton amaze gutwara shampiyona y'Isi ya Formula 1 inshuro zirindwi, ibintu byatumye ahabwa ishimwe n'Umwamikazi w'u Bwomgereza, Elizabeth II mu kumushimira guhesha ishema igihugu.





Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/icyamamare-lewis-hamilton-yasuye-ingagi-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)