Apôtre Gitwaza yakomoje ku bigamba gukunda Afurika imiryango yabo iba i Burayi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impaka zikunze kugibwa na benshi ndetse ibinyamakuru bikazandikaho bigaruka ku buryo abayobozi ba Afurika n'abakomeye kuri uyu mugabane, usanga abana babo biga mu mashuri yo mu bihugu by'i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa imiryango yabo ariho ituye.

N'ubwo biba bimeze gutyo ariko abo bayobozi bo usanga bavuga ko muri Afurika cyangwa muri ibyo bihugu byabo harimo ibikenerwa byose biboneka muri ibyo bihugu byateye imbere.

Apôtre Dr Gitwaza uyobora Umuryango Authentic Word Ministries utegura ibiterane byiswe Afurika Haguruka, bigamije gushishikariza Abanyafurika kugira imyumvire n'imitekerereze yo kwigira, avuga ko hari impamvu nyinshi zituma abana b'abakomeye muri Afurika bajya guhaha ubumenyi i Burayi.

Yavuze ko abakoloni bahaye ubwigenge Afurika ariko hagira inzego zitageramo ubwo bwigenge zirimo ubukungu ndetse n'uburezi. Kuri we ngo Ubwigenge Afurika yahawe ni politiki gusa.

Aha yifashishije urugero ku bashyizeho amashuri ariko atazagira icyo amarira abayiga kubera ibyigishwagamo bitatezaga imbere Afurika, ahubwo usanga bigisha ibijyanye n'u Burayi.

Ati 'Ubundi nyuma y'uko Abanyafurika bavuze ngo bakeneye Ubwigenge, Abakoloni barabibonye ko aba bantu batangiye kuturwanya buhoro buhoro, igihe kizagera baturwanye tubure aho tujya, reka tubahe Ubwigenge Politiki, ariko atari Ubwigenge bw'Ubukungu n'Ubwigenge bw'Uburezi.'

Yakomeje agira ati 'Tugende ariko naza gukenera amazi ashyira mu gacupa, atugarukeho, ati mwanyereka uko agacupa gakorwa? Icyo gihe tugaruke tutaje kubakoloniza ahubwo tuje kubaha agacupa bashyiramo amazi, igihe cyose bakomeze badushake. Bashyiraho amashuri adashobora guteza Umunyafurika imbere.'

Apôtre Gitwaza avuga ko muri ayo mashuri wasangaga Abanyafurika bagishwa amateka yo ku Mugabane w' u Burayi kurusha uko biga ayabo, ibi bikaba barabikoze kugira ngo Abanyafurika bajye bahora babakeneye.

Yitanzeho urugero ati 'Nkatwe wenda twize mbere, nk'ababaye hakurya aha Congo nkanjye ntitwari tuzi ko habayeho umwami Rudahigwa, Musinga cyangwa ba Yuhi. Ni ibintu umuntu yumva ubu mu mateka. Ariko umbajije Napoléon namukubwira na metero yari afite n'ifarasi yicaragaho.'

Yakomeje agira ati 'Abakoloni ibyo bakoze ntibadushyiriyeho amashuri atuma twiga guhimba imirimo ahubwo atuma ducunga ibyabo nk'icungamutungo. Gucunga umutungo w'umukire, babigishije gucunga iby'abandi aho kubigisha uko bahimba ibyabo.'

Avuga ko nyuma Abanyafurika baje kumenya ko abana babo bagiye kwiga mu bihugu by'amahanga byakoronije Afurika bamenya mu byo bahishwe byo kubateza imbere.

Apôtre Dr Gitwaza yashimangiye ko abakora ibyo atari uko baba banze Afurika ko ahubwo baba bashaka ko abana babo bazasangiza Abanyafurika ibanga ryo guhimba imirimo.

Ati 'Uyu rero nagaruka ntabwo azagaruka aje gucunga amafaranga yawe ahubwo azakwereka uko bavumbura.'

Yasobanuye ko atari uko baba basuzuguye amashuri y'Afurika ko ahubwo ari uko ireme ry'uburezi Afurika itanga bitari ku rwego rwo guhanga.

Kugeza umubare w'Abanyafurika bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry'umurimo ku Mugabane w' u Burayi na Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse banakora mu bigo bikomeye kw'Isi mu nzego zitandukanye umaze kwiyongera ugereranije n'imyaka yashize.

Apôtre Dr Gitwaza yashimangiye ko abahoreza abana babo kwiga mu mahanga atari uko baba banze Afurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/apotre-gitwaza-yakomoje-ku-bigamba-gukunda-afurika-imiryango-yabo-iba-i-burayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)