IBIVUGWA ku Banyarwanda barimo umugore ufite uruhinja bamaze Icyumweru bafungiwe i Goma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwana witwa Nyirarukundo wari kumwe n'abafashwe ni we watanze amakuru ko bagenzi be bafatiwe ku butaka bwa Congo.

Na we yari yafashwe ariko aza gucika ababafashe agaruka mu Rwanda.

Amakuru avuga ko abaturage ari uwitwa NIRAGIRE Speciose w'imyaka 65, BYUKUSENGE Dative w'imyaka 30, uyu ari kumwe n'umwana we w'uruhinja rw'amezi atandatu.

Abandi ni UZAMUKUNDA Clementine w'imyaka 26, NYIRARUGENDO w'imyaka 24 n'umwana w'imyaka irindwi (7).

Bariya baturage ngo bafashwe n'Ingabo za Congo (FARDC), bagiye gutashya inkwi mu kibaya gihuza Rubavu na Congo, ariko ngo bari ku ruhande rwa Congo.

Abafashwe ni abo mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Nyarubuye.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse ku wa Kane w'icyumweru gishize yagiye kuganiriza abaturage, abasaba kunyurwa n'uko bameze aho kumva ko amakiriro y'ubuzima bwabo ari muri Congo.

Yagize ati '…Ukambuka bisanzwe ukumva ko ari ibisanzwe, harya ubwo bagutandukanye ? Iki kintu cyatujemo twumva ko udashobora kubaho utambutse hariya hakurya. Kiriya gihugu ni icyanyu ?'

Kambogo avuga ko abaturage b'i Rubavu bumva ko batakora ngo batere imbere, ngo umutima wabo uba uri hakurya muri Congo.

Yavuze ko abaturage badakwiye kuganya, ahubwo bakwiye kuvugana n'ubuyobozi bakamenya ibibazo bafite bakabafasha kubikemura.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twari tutarabona igisubizo cy'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu ku cyaba kiri gukorwa ngo aba baturage barekurwe.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/IBIVUGWA-ku-Banyarwanda-barimo-umugore-ufite-uruhinja-bamaze-Icyumweru-bafungiwe-i-Goma

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)