FERWACY yateguje irushanwa rya 'Kibugabuga ra... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri siganwa rya Rwanda Cycling Cup rizakinwa n'abo mu byiciro by'abagabo, abagore, abangavu ndetse n'ingimbi kuwa 20 Nyakanga 2022, aho biteganijwe ko rizitabirwa n'amakipe 18 asanzwe abarizwa mu Rwanda.

Hari amakipe 11 asanzwe ari abanyamuryango ba FERWACY, ariyo; Benection Club, Fly Cycling, CCA, Kigali CC, Kayonza Young Stars, Karongi, Bugesera CT, Les Amis Sportif, Nyabihu Cycling, Muhazi Cycling Generation na Cine Elmay.

Hari amakipe atatu ya UCI Continental ya Benediction Ignite, May Stars na ProTouch ndetse n'atanu yatumiwe ariyo; Musanze Cycling Team, Twin Lakes Academy, Rukali Cycling Team na Impeesa.

Irushanwa rya 'Kibugabuga Race' rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, nyuma y'uko kuwa 18 Ukuboza 2021 ryahagurukiye kuri Canal Olympia mu mujyi wa Kigali rikerekeza mu karere ka Bugesera ahazwi nka Kibugabuga.

Kuri iyi nshuro, abagabo bakuze bazahagurukira i Kabuga mu karere ka Kicukiro, bazenguruke mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro berekeza i Kanombe, aho bazava bafata umuhanda wa Kicukiro - Nyamata - Ruhuha, basoreze ku rwunge rw'amashuri rwa Kamabare i Bugesera ku ntera ya Kilometero 116.

Abo mu byiciro by'abagore bakuze, Ingimbi ndetse n'abangavu bo bazahagurukira i Nyanza ya Kicukiro banyure mu muhanda wa Nyamata - Ruhuha, basoreze ku rwunge rw'amashuri rwa Kamabare i Bugesera ku ntera ya Kilometero 86.

Iri siganwa rigiye gukinwa nyuma ya Shampiyona y'igihugu yabaye muri Nyakanga 2022 ndetse n'imikino ya Commonwealth yabaye mu minsi ishize, aho abakinnyi 8 bari bahagarariye u Rwanda mu Bwongereza, aho batabashije gutsindira imidari.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120099/ferwacy-yateguje-irushanwa-rya-kibugabuga-race-rigiye-kuba-ku-nshuro-ya-kabiri-120099.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)