Header Ads Widget

Technology

Amavubi azahura na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN yahamagawe #rwanda #RwOT

Umutoza w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Carlos Alos Ferrer, yamaze guhamagara abakinnyi bazavamo abazakina na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2022 izabera muri Algeria mu ntangiriro z'umwaka utaha.

Samuel Ndizeye na Elia Ganijuru bakinira Rayon Sports bahamagawe bwa mbere.

Haruna na Tuyisenge bagarutse mu ikipe y'igihugu.Rwatubyaye Abdul,Emery na Bertrand nabo bahamagawe.

U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Ethiopia mu mukino uzabera i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 26 Kanama mu gihe uwo kwishyura uzabera i Huye tariki ya 3 Nzeri 2022.

Abakinnyi bahamagawe bazajya mu mwiherero ku Cyumweru nyuma y'imikino y'Umunsi wa Mbere wa Shampiyona.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-azahura-na-ethiopia-mu-gushaka-itike-ya-chan-yahamagawe

Post a Comment

0 Comments

Nature