Amwe mu magambo atazibagirana mu matwi y'abakunzi ba Gasobanuye yazanywe na Yanga witabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rurangiranwa mu mwuga wo gusoboanura filime, benshi bafata nka sekuru wa ko mu Rwanda, Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga yitabye Imana ariko ntazava mu mitima ya benshi bitewe n'uburyo yabikoragamo, amagambo yakoreshaga yatumaga abareba filime yasobanuye batarambirwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022 ni bwo inkuru y'incamugonga yamenyekanye ko Yanga wakunzwe mu gusobanura filime azikura mu rurimi rw'amahanga azishyira mu Kinyarwanda, yitabye Imana.

Iyo yatangiraga avuga ati "The One Film Production", aka ya mvugo y'ubu wahitaga umenya ko hagiye gushya.

Ni umugabo wakunzwe na benshi ndetse kugeza uyu munsi muri benshi babikora harimo n'abavandimwe be, Junior na Sankara nta n'umwe urageza ku rwego rwe.

Yanga yari afite uburyo akoramo aka kazi ke, yasobanuraga filime akagerageza kuyihuza n'ibyo asanzwe azi mu buzima busanzwe yaba Rwanda, abantu azi n'ibindi, umuco wakwiriye no muri bagenzi bakora uyu mwuga.

Yari afite kandi uburyo asobanura asetsa abantu ku buryo bibafasha kutarambirwa na filime bareba kandi ikabaryohera. Muri iyi nkuru tukaba tugiye kugaruka kuri amwe mu magambo yakoreshaga na n'ubu yanze gusibangana mu mitwe y'abanyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI muri 2020, Yanga yagarutse ku buryo yaremagamo amagambo akamamara, yahereye ku ijambo 'Udutafari' benshi bafashe nko gushaka kuvuga ikibuno.

Ati 'nashoboraga kureba ikintu nkakiremamo ikindi, nashoboye kurema amagambo nkayakura mu buryo wari uyazi nkayazana muri filime kandi agafata intera, tuvuge nk'urugero rw'udutafari, amatafari murayazi, amatafari nagize ntya nkareba abantu bambaye ubusa bari ku mazi nti dore udutafari, ijambo na ryo rifata imbaraga. Iyo uzwi amagambo uvuga aba akomeye, ashobora kurema cyangwa akangiza.'

Yasoboraga kuba yareba nka gace runaka muri filime akaba yakagereranya n'akandi mu Rwanda ari ho 'Nyakariro'(muri Rwamagana) yabaye ikimenywa na bose mu Rwanda kubera Yanga wakundaga kirikoresha.

Yashoboraga kandi kuba yanareba nka resitora abantu barimo kuriramo akaba yayigereranya n'indi azi zo mu Rwanda cyangwa inshuti ye baziranye ari ho havuye 'Kwa Myasiro' no 'Mu Ryinyo'.

Ntiwavuga aya magambo kandi ngo wirengagize andi nk'Imihumetso, Uruzingo rw'Umwonjo, Nyakwicwa n'Uburoro, Imikasiro n'andi menshi.

Yakundaga kugaruka kandi ku mazina nka Oscar na Kadugara, amazina avuga ko yavugaga bitewe n'uko abonye umuntu muri filime usa n'abo bantu asanzwe azi cyane cyane ariko babaga ari inshuti ze.

Yanga yatangiye gusobanura filime mu 1998 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange ndetse akaba afatwa nk'umwe mu batangije uyu mwuga mu Rwanda yasigiye barumuna be barimo Sankara na Junior Giti.

Uyu mwuga yaje kuwureka mbere gato ya 2013 ari nabwo yafataga umwanzuro wo gukizwa amaramaje yiyegurira Imana, inzogaya yanywaga arazireka.

Muri 2018 ubwo yahuraga n'ikibazo cyo mu nda, akajya kumva akumva amezi nk'aho arimo gushya, agiye kwa muganga bamubwira ko gas ari nyinshi bamuha ibinini, buri uko hamuryaga ni byo yanywaga kugeza mu ntangiriro za 2019 ubwo uburwayi bwafataga indi ntera.

Yagiye kwivuza muri Afurika y'Epfo basanga ari kanseri ndetse bamubwira ko agomba kubagwa ariko mbere gato y'uko abagwa, Imana yaje kumwiyereka imukiza iki kibyimba yari arwaye.

Yanga yakunzwe na benshi bitewe n'uburyo yasobanuraga filime ze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amwe-mu-magambo-atazibagirana-mu-matwi-y-abakunzi-ba-gasobanuye-yazanywe-na-yanga-witabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)