Amavubi yatangiye kwitegura Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amavubi yatangiye imyitozo kuri iki cyumweru, ategura umukino wa Ethiopia uzaba ku wa 5 w'iki cyumweru i Dar Es Salam.

Amavubi azakina imikino 2 mu rwego rwo gushaka itike yo kwitabira imikino ya CHAN 2023 izabera muri Algerie muri Mutarama 2023.

Umwiherero w'Ikipe y'Igihugu wazatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kanama 2022.

Mu ikipe yahamagawe habonetsemo impinduka nyinshi no gutungurana, kubera abakinnyi bari bamaze igihe badakina ndetse n'abatarabonye imikino yo kwitegura ihagije, ariko bakaba bahamagawe n'umutoza Carlos A. Ferrer.

Ubwo u Rwanda ruheruka kubona itike ya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, rwari rusezereye ikipe ya Ethiopia nyuma yo kunganyiriza nayo mu mukino wo kwishyura igitego 1-1 mu gihe ubanza cyari 1-0 cy'u Rwamda I Addis Abeba.

Urutonde rw'abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu

Mvuyekure Emery (Police FC)

Ishimwe Pierre (APR FC)

Ntwali Fiacre (AS Kigali)

Ba myugariro

Ganijuru Elie (Rayon Sports)

Niyomugabo Claude (APR FC)

Nkubana Marc (Police FC)

Serumogo Ally (Kiyovu Sport)

Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)

Niyigena Clément (Rayon Sports FC)

Buregeya Prince (APR FC)

Ndayishimiye Thierry (Kiyovu Sport)

Ndizeye Samuel (Rayon Sports)

Abo hagati

Niyonzima Haruna (As Kigali)

Nsabimana Eric (Police FC)

Niyonzima Olivier (As Kigali)

Mugisha Bonheur (APR FC)

Ruboneka Jean Bosco (APR FC)

Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC)

Niyibizi Ramadhan (As Kigali)

Ab'imbere

Tuyisenge Jacques (As Kigali)

Iradukunda Jean Bertrand (Kiyovu Sport)

Muhozi Fred (Kiyovu Sport)

Nshuti Dominique Savio (Police Fc)

Ndayishimiye Dominique (Police Fc)




Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yatangiye-kwitegura-ethiopia-mu-gushaka-itike-ya-chan-2023-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)