Amajyepfo: Guverineri Kayitesi yakebuye inzego z'Abagore mu kwesa Imihigo  #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yashimiye uturere twitwaye neza mu kwesa imihigo ku gipimo cyo hejuru, akebura abagaragaje intege nke, abasaba kureba aho baguye bityo bakanoza ibyo batakoze mu mwaka mushya w'Imihigo wa 2022-2023. Ibi yabigarutseho mu nama y'inteko rusange yahuje abagize inzego z'Inama y'Igihugu y'abagore mu ntara y'Amajyepfo.

Yagize ati' Ndashimira abagerageje kugera ku ntego zari zarahizwe mu mihigo ya ba Mutimawurugo ya 2021-2022 yo gufasha abaturage kugera ku ntego nziza zo kurandura imbireho mibi y'umuryango ndetse no kurandura ibibazo bikigaragara bibangamiye abaturage'.

Guverineri Kayitesi, yongeyeho ko abatarabashije kugera ku ntego zabo zo kubona amanota hagendewe ku bikorwa bakoze, ko imihigo bahize bakwiye kureba aho bagize intege nkeya bityo bakabasha kuzamura ibipimo byatumye batagera kubyo bari barahize mu 2021-2022 ari nako bategura umwaka mushya w'Imihigo bahizemo wa 2022-2023.

Ni iki abesheje inihigo ku kigero cyo hejuru barushije abandi ?

Umuyobozi wungirije mu karere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Dusabe Denyse avuga ko bagiye baba hafi ya Komite zatowe z'abagore no kujya inama no kurandatana hagamijwe kwesa imihigo, hamwe no kugabanya ibibazo bibangamiye imiryango kandi  buri wese akabigiramo uruhare rwo gufasha abo ayobora kubyitaho.

Yagize ati' Twagiye tuba hafi komite z'Abagize inama z'Abagore kugirango zibashe kurandatana hagamijwe kuzamurana mu kwesa imihigo no kugabanya ibibazo bibangamiye imiryango kandi buri wese akabigiramo uruhare ruziguye rwo gufasha abayobora kubyitaho, bityo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage bikagabanuka n'ibihari bigafatirwa ingamba'.

Perezidante w'Inama y'Igihugu y'abagore mu karere ka Muhanga, Mukasekuru Marcelline avuga ko umwanya wa Kabiri babonye bawukesha gufatanya n'inzego zitandukanye harimo n'abafatanyabikorwa mu gufasha abaturage kuva mu bibazo bibangamiye imibereho myiza yabo ndetse hakanategurwa uko ibi bibazo bikigaragara byakwitabwaho hagakorwa ubukangurambaga.

Yagize ati' Nibyo twabonye umwanya mwiza kubera ko twabashije gufatanya n'inzego zitandukanye harimo n'abafatanyabikorwa bagiye begera abaturage bakabafasha kuva mu bibazo bitandukanye bibangamira imibereho myiza y'abaturage ndetse tugafatanya gutegura uburyo bwo guhangana n'ibibazo bitandukanye, hagakorwa ubukangurambaga bwo kwereka abaturage bacu uko twanononsora ibijyanye n'inshingano zacu'.

Muri iyi ntara, haracyari imiryango ibana mu makimbirane ndetse indi ikabana mu buryo butemewe n'amategeko, aho akenshi usanga ibi bigira uruhare mu byaha birimo no guterwa inda kw'Abangavu batarageza imyaka y'ubukure, abandi bakishora mu ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ibindi byangiza ejo heza h'umuryango. Gusa na none, muri iyi ntara abakoze ubugenzuzi ku bijyanye no kwesa imihigo, bavuga ko hari aho bagiye basanga hari ibikorwa ariko bakabura za Raporo ziherekeza ibikorwa.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/amajyepfo-guverineri-kayitesi-yakebuye-inzego-zabagore-mu-kwesa-imihigo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)