Header Ads Widget

Technology

Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023 #rwanda #RwOT

Nyuma yaho ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ivuye muri Tanzania gukina umukino ubanza wo guhatanira itike yo gukina imikino y'igikombe cy Afurika ku makipe y'ibihugu akoresha abakinnyi bakina imbere muri shampiyoza z'iwabo, kuri iki cyumweru yatangiye imyitozo kuri Sitade ya Huye.

Iyi myitozo yabereye kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye yo mu ntara y'amajyepfo yitegura gukina umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 3 Nzeri 2022, ni nyuma y'umukino wabaye kuwa gatanu w'icyumweru gishize warangiye ari ubusa ku busa ku mpande zombi.

Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino wo kwishyura, umutoza w'Amavubi Carlos Alos yahisemo ko imyiteguro yabera ku kibuga bazakiniraho na Ethiopie, icyo kibuga kikaba ari icya sitade ya Huye.

Iyi Sitade Mpuzamahanga ya Huye igiye kwakira umukino wayo wa mbere nyuma yaho CAF yari yandikiye u Rwanda babwirwa ko nta sitade ihari yakwakira imikino mpuzamahanga, bityo Minisiteri ya Siporo ikaba yarahisemo ko iyi sitade ariyo yavugururwa ikajya yakira iyi mikino.

The post Amafoto â€" Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-amavubi-yakoreye-imyitozo-ya-mbere-kuri-sitade-ya-huye-yitegura-gukina-na-ethiopie-mu-gushaka-itike-yo-gukina-chan2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-amavubi-yakoreye-imyitozo-ya-mbere-kuri-sitade-ya-huye-yitegura-gukina-na-ethiopie-mu-gushaka-itike-yo-gukina-chan2023

Post a Comment

0 Comments

Nature