MU MAFOTO 30: Miss Naomie, abavandimwe be na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi ine Miss Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 n'abavandimwe be ndetse n'itsinda ry'abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Basketball bigiriye kuruhuka ku mucanga ku mazi mu Karere ka Karongi kuri Hotel igezweho muri ako karere.

Mu bihe bitandukanye abarimo Miss Nishimwe Naomie bahamaze, basangije ababakurikira ibihe bidasanzwe bahagiriye birimo nko kugendera mu bwato, gusura ibyiza nyaburanga birimo imisozi n'ibindi.

Muri uku kuruhuka, abazi koga barabikoze, abikundira ifoto ntibatangwa na cyane ko muri aka Karere no muri iyo Hotel kutifata amafoto y'urwibutso aba ari igihombo gikomeye bitewe n'ubwiza bwaho.

Uku kujya kwiruhukira bikozwe nyuma y'uko Ikipe y'igihugu y' u Rwanda isezerewe mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi cya Basketball kizabera muri Aziya mu 2023 nyuma yo gutsindwa na Tunisia, mu mukino wa nyuma w'ijonjora rya gatatu, ari na wo washyize akadomo ku rugendo rw'Amavubi.

Mu mikino ibiri yahuje Cameroon n'u Rwanda, buri kipe yatsinze umukino umwe ariko Cameroon yafashe umwanya wa gatatu kuko yarushije u Rwanda amanota y'ikinyuranyo mu mikino yabahuje.

Mu mukino ubanza wabereye muri Senegal muri Gashyantare 2022, Cameroon yatsinze u Rwanda amanota 57 kuri 45 haba Ikinyuranyo cy'amanota 12, mu gihe u Rwanda rwo rwatsinze Cameroon amanota 59 kuri 52 bivuze Ikinyuranyo cy'amanota 7.

Amakipe yabaye atatu ya mbere muri buri tsinda yabonye itike yo kuzakina mu majonjora ya Kane azaba muri Gashyantare 2023 aho amakipe 12 yo muri Africa azagabanywa mu matsinda abiri, akagenda akuranwamo kugeza habonetse amakipe 5 azahagararira Africa.

Imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cya 2023 izabera ku mugabane wa Aziya, mu bihugu by'u Buyapani, Indonesia na Philippine.


Kendall yerekanye ko azi no koga

Miss Naomie mu gakanzu yafashe agafoto k'urwibutso

William ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe y'igihugu

Mu ijoro bacana umuriro

Kendall Gray ni umwe mu bakinnyi bagiye kuruhukira ku Kivu

Miss Naomie akazuba ko ku Kibuye kari kumurasira

Mu ifoto yafotowe na Miss Naomie, Kelly Madla ari kumwe n'abakinnyi b'ikipe y'igihugu mu bwato

Iyi foto imaze amasaha macye igiye kuri konti ya Instagram ya Kathia afotora Kelly, bigaragara ko bakiri kwiyumvira amafu y'ikiyaga

Miss Naomie afata amafoto muri Hotel basohokeyemo

Ntore ni umukinnyi ukomeye mu ikipe y'igihugu

Kelly Madla ari mu bwato yiyumvira amafu y'ikiyaga

Hano Ntore Habimana, Kendall Gray,Celly na William bakinana mu ikipe y'igihugu bari kumwe na Miss Naomie, Kelly, Kathia na Josine ku Kibuye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118764/mu-mafoto-30-miss-naomi-abavandimwe-be-nabakinnyi-bikipe-yigihugu-ya-basketball-baryohewe--118764.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)