Minisiteri y'Ubuzima yamenyesheje Abanyarwand... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni itangazo ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nyakanga 2022. Iri tangazo risohotse nyuma y'imyaka 3 n'amezi 6 hasohotse amabwiriza ya Minisitiri abuza kwamamaza imiti n'ibikorwa by'ubuvuzi mu buryo ubwo ari bwo bwose ndetse n'ibiganiro bitemewe.

Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) yavuze ko itanze iri tangazo ishingiye kuri ayo mabwiriza tuvuze haruguru amaze imyaka 3 n'igice. Muri iri tangazo, iyi Minisiteri ifite Ubuvuzi mu nshingano zayo, yatangaje ingingo eshatu zikwiriye kwitabwaho n'abanyarwanda bose, itangazamakuru ndetse n'ubuyobozi bw'ibanze. Izo ngingo ni izi zikurikira:

1.Birabujijwe kwamamaza imiti n'ibikorwa by'ubuvuzi, mu buryo bw'amashusho, mu biganiro, mu bitabo, mu muhanda, mu masoko, ahahurira abantu benshi, hakoreshejwe indangururamajwi, imbuga nkoranyambaga cyangwa indi miyoboro y'itumanaho.

2. Ibigo by'itangazamakuru bibujijwe gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n'ibikorwa by'ubuvuzi keretse gusa igihe ushaka serivisi zo kuranga aho ibikorwa by'ubuvuzi bikorerwa agaragaje icyangombwa cya Minisiteri y'Ubuzima kibimwemerera.

3. Bibujijwe kandi gutanga ibiganiro by'ubuvuzi cyangwa byerekeye imiti udahagarariye Minisiteri ifite ubuvuzi mu nshingano zayo, Ikigo, Urwego cyangwa Ivuriro byemewe na Minisiteri y'Ubuzima. Itangazamakuru ribujijwe kwakira no gutangaza ibiganiro by'abantu batari mu rwego rwavuzwe haruguru.

Minisiteri y'Ubuzima yasoje isaba buri wese bireba kubahiriza aya mabwiriza, hirindwa ibihano byafatirwa utabyubahirije. 

MINISANTE itanze iri tangazo mu gihe ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru by'umwihariko ku maradiyo atandukanye hamaze iminsi hagaragara/humvikana abantu bamamaza imiti itandukanye, bakanavuga ko bafite imiti ivura indwara zose zananiranye.

Abaturage bishimiye uyu mwanzuro wa Minisiteri y'Ubuzima, gusa abantu bibaza impamvu byari bigikorwa bashingiye ku kuba atari ubwa mbere iri tangazo ritanzwe. Basabye ko hashyirwaho ingamba zikarishye kuko kwamamaza imiti bimaze kuzonga abaturage bataru bacye. Turifashisha ibitekerezo byatangiwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y'Ubuzima munsi y'iri tangazo.

Thacien Munyaneza ati "Abafite iyo miti n'ubuvuzi bakwiye no guhabwa gahunda kuko bafite imvugo ziyobya! Ukumva umuntu arabwira abantu ngo avura indwara zose!! Nibakurikiranwe bafashwe buri wese agaragaze specialite ye, ibindi ni akajagari".

Mafisango Jean de Dieu ati "Narimaze kurambirwa abamamaza imiti yongera ibitsina n'amavangingo". HabaPhili yashimye byimazeyo uyu mwanzuro ati "Murakoze cyane. abakora ibikorwa nk'ibyo bari barazengereje abaturage bababeshya ko bavura irwara zose".

Venuste ati "Iyaba byari ukwamamaza gusa! Minisante nirenge iyo ntera ahubwo n'ibyo bamamaza biveho. Buriya ni ubujura bwitwaje ingirwa buvuzi. Ngo hari abavura inyatsi, indwara zananiye amavuriro,...". Ephrem Hategekimana ati "Ibi ko atari ubwa mbere bivuzwe ko bidacika?".

Gonzaga Muganwa wahoze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, yabwiye Ministeri y'Ubuzima ati "Ikibazo n'itangazamakuru cyangwa n'abakora mu rwego rw'ubuvuzi bamamaza? MINISANTE igenzure urwego rw'ubuvuzi, itangazamakuru 'ribyumvikaneho' n'inzego zishinjwe kurigenzura RMC, ARJ na RURA".

Yongeyeho ati "Ntabwo ari ubwa mbere MINISANTE isohoye itangazo rimeze gutya. Impamvu bitakoze n'uko itabanje kumva imiterere y'ikibazo. Byaba byiza habaye ibiganiro n'abo bireba".

Hari uwanditse ati "Babandi birirwa bamamaza ngo umuti witwa imbaduko, ngo bavura infegisiyo, ngo kwikinisha no kutagira amazi…bari barakabije!" Undi ati "Babandi bagenda bamaza imiti ivura umwaku n'itera akanyabugabo mu gihe muri mu mabanga y'urugo nizere ko babonye iri tangazo".

Sindikubwabo Jean Marie yavze ko uyu mwanzuro uziye igihe kuko akenshi n'iyo miti ikunze kwamamaza ntabwo ivura. Ati "Mwiriwe neza? Uyu mwanzuro uziye igihe kuko ibyo bintu bireze yewe byanabaye akajagari! Keshi ugasanga iyo miti itanavura arukuyobya abaturage. Murakoze mukomereze aho rwose".


Dr Daniel Ngamije ni we washyize umukono kuri iri tangazo


Itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima ryo kuri uyu wa Gatandatu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118848/minisiteri-yubuzima-yamenyesheje-abanyarwanda-bose-nitangazamakuru-ko-bibujijwe-kwamamaza--118848.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)