Erradi Adil na Apr Fc batahiweho sitade ya nyagatare babatsibagurirayo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022, ubera mu Karere ka Nyagatare aho iki kibuga kiri mu maboko y'aka karere kibarizwa.

Ni Stade yuzuye muri 2019 ari nabwo Sunrise FC yatangiraga kuyikiniraho, cyuzuye gitwaye arenga miliyari 8, ni nyuma yo kukemererwa n'umukuru w'igihugu muri 2017.

'Nyagatare Stadium' ariko abakunzi ba Sunrise FC bakayita 'Golgotha Stadium' mu rwego rwo gutera ubwoba abo bahanganye, yatashywe kumugaragaro uyu munsi.

Umushyitsi mukuru yari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel K Gasana, aho yavuze ko iki kibuga cyagezweho kubera Kwibohora ingoyi y'ubutegetsi bubi, ubu u Rwanda rukaba ruyobowe neza.

Ati 'Uyu munsi turi hano muri Stade nziza ya Nyagatare, umujyi wunganira Kigali, ufite inganda, ufite ubuhinzi n'ubworozi byiza, ufite imihanda, ufite amashuri, ufite ibikorwa remezo, turi mu bisubizo, ibi wajyaga kubibona he? Turi mu iterambere, mu mibereho myiza, navuga ko dufitanye igihango n'umukuru w'igihugu [Perezida Paul Kagame], ni igihango cyo kugira ngo ibyagezweho tubisigasire.'

Hahise hakurikiraho umukino wa gicuti wahuje Sunrise FC na APR FC.

Sunrise ntabwo yari ifite bamwe mu bakinnyi bayo iheruka gusinyisha barimo Babuwa Samson, Herron Berian na Mbogo Ally basinye uyu munsi.

APR FC itari ifite umutoza mukuru aho yatojwe na Ndoli umenyerewe mu Ntare FC, ntabwo yakinishije amwe mu mazina amenyerewe muri iyi kipe nk'umunyezamu Ishimwe Pierre, Nsabimana Aimable, Omborenga Fitina, Buregeya Prince n'abandi.

Umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Sunrise FC ku busa bwa APR FC, byatsinzwe na Ruhinda Faruk ku munota wa 64 kuri penaliti no ku munota wa 90, ni umusore uri mu igeragezwa muri Sunrise FC ngo izarebe ko yazamukoresha mu mwaka utaha w'imikino wa 2022-23.



Source : https://yegob.rw/erradi-adil-na-apr-fc-batahiweho-sitade-ya-nyagatare-babatsibagurirayo/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)