Katurebe alias RPF Gakwerere ushinjwa gutuka Perezida Kagame yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Katureebe mu buryo bwa buri munsi yakoreraga muri Uganda Media Centre, Ikigo gikurikirana Itumanaho rya Guverinoma, gishamikiye ku Biro by'Umukuru w'Igihugu.

Yari amaze amezi abiri bivugwa ko yaburiwe irengero, umugore we Phiona Kanuuna aza kwandikira Perezida Museveni n'Umuyobozi Mukuru wa CMI, Maj Gen James Birungi, avuga ko yabuze umugabo, kandi yafashwe mu nyungu z'u Rwanda.

Yavugaga ko CMI yashimuse umugabo we ku mabwiriza yatanzwe n'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka akaba n'umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Yanditse ati "Bimaze kugaragara ko Gen Kainerugaba ari hejuru y'amategeko ndetse igiteye ubwoba kurushaho ni uko yiteguye gukora ikintu cyose u Rwanda rumusabye nta kujijinganya."

Yasabye Museveni kugira icyo akora. Yavugaga ko ibirego by'ikindi gihugu bidakwiye gutuma umuturage wa Uganda, byongeye, "umukozi w'Ibiro bya Perezida, ashimutwa ndetse agafungirwa ahantu hatazwi mu gihe kirenga amezi abiri."

Nk'uko byatangajwe n'Ikinyamakuru Daily Monitor, Maj Gen Birungi, yagize ati "Umugabo we tumufite byemewe n'amategeko, ntabwo yashimuswe, hari ibirego turimo gukoraho iperereza."

Ntabwo ariko yatangaje ibirego uyu mugabo akurikiranyweho.

Maj Gen Birungi yakomeje ati "Ntabwo yashimuswe. Ndetse n'uwo mugore (Kanuuna) buri gihe ahabwa amahirwe yo kujya kumureba (Katureebe) igihe cyose ashakiye. Mu gihe tukigerageza gukora iperereza ku byaha akekwaho, tukazamenya niba dukomezanya uwo mugabo (mu rukiko) cyangwa niba tumureka."

Maj Gen Birungi aheruka mu Rwanda ku wa 5 Kamena ndetse umugore wa Katureebe yamushinje ko yaruhaye amakuru yavanywe muri telefoni ye na mudasobwa. Uyu musirikare ariko byo yanze kugira icyo abivugaho.

Aya makuru yatangiye kujya hanze ubwo Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda yasabaga inzego z'umutekano kurekura Katureebe, nta mananiza.

Umuyobozi wa Uganda Media Centre, Ofwono Opondo, yanze kugira icyo atangaza ku mugaragaro ku byo yamenye ku irengero rya Katureebe ayobora.

Ubwo yafatwaga, Opondo yavuze ko Katureebe yajyanywe n'inzego z'umutekano 'ku mpamvu z'umutekano we'.

Gusa ntabwo yavuze uburyo umutekano we wari ubangamiwe.

Daily Monitor yatangaje ko Opondo kuri iyi nshuro yemeye ko ibyo yatangaje mbere yari yashutswe.

Ati "Nakomeje gusaba inshuro nyinshi ko iki kibazo bagishyiraho iherezo, hisunzwe amategeko ya Uganda."

Amategeko ya Uganda ateganya ko umuntu ufashwe kubera ibyaha akekwaho, agomba kugezwa mu rukiko bitarenze amasaha 48.

Ntabwo CMI isobanura uburyo yamufunze igihe kigera mu mezi, ataragezwa imbere y'urukiko.

Umubano w'u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo ibibazo, ariko wabaye nk'ujya ku murongo nyuma y'uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba i Kigali, mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Yanditse kuri Twitter bimwe mu byaranze ibiganiro bye na Perezida Kagame yita se wabo. Ku munsi wa mbere bahura ngo yamwijeje ko nk'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka, UPDF, Ingabo za Uganda zitagomba gutera u Rwanda.

Yakomeje ati "Icya kabiri nta muyobozi mu rwego rw'umutekano rwa Uganda urwanya u Rwanda uzagumana akazi ke. N'ibindi bigenda biza."

Ni ubutumwa bwahise butanga icyizere, kubera ko mu gihe kirekire, Uganda yari yarabaye indiri y'abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda n'abagamije kuruhungabanyiriza umutekano bakorana n'imitwe irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa na RUD Urunana.

Obed Katurebe uzwi nka RPF Gakwerere yakomeje gushyirwa ku rutonde rw'abakora icengezamatwara ry'urwango ku Rwanda mu bitangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga.

Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, rufunze Obed Katureebe, wamenyekanye mu bikorwa byo gusebya u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga nka RPF Gakwerere



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Katurebe-alias-RPF-Gakwerere-ushinjwa-gutuka-Perezida-Kagame-yatawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)