Bwa mbere Will Smith yasabye imbabazi ku muga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize amezi atanu icyamamare muri sinema Will Smith akubitiye urushyi Chris Rock imbere y'abantu mu birori bya Oscars Awards 2022, aho yarumukubise abitewe n'uburakari yagize bitewe n'urwenya rudashimishije Chris Rock yateye ku mugore we Jada Pinkett Smith. Kuri ubu Will Smith yasabye imbabazi uyu munyarwenya bwa mbere, ndetse azimusaba ku mugaragaro.

Will Smith yashyize ahagaragara amashusho y'iminota itandatu ku rubuga rwe rwa YouTube, maze asaba imbabazi Chris Rock kuba yaramukubise urushyi muri Oscars Awards muri Werurwe. Yasubije kandi bimwe mu bibazo abantu bamubajije, bijyanye n'ibyabaye hagati ye na Chris Rock.

Will Smith yagize ati: "Navugishije Chris kandi ubutumwa yansubije ni uko atiteguye kumvugisha, gusa yambwiye ko igihe azaba yiteguye ko tuganira azamvugisha''.

Yakomeje agira, ati: "Ndagusaba imbabazi" yongeraho ati: "Ndi hano igihe cyose witeguye kuvuga."

Will Smith yagize ati: "Nta gice cyanjye mu mubiri kivuga ko aribwo buryo bwiza bwo kwitwara muri ako kanya. Ndicuza ibyo nakoze kuko ntibyari bikwiriye kuba".

Will Smith yasabye imbabazi Chris Rock ku mugaragaro

Will Smith wegukanye Oscar Awards ye ya mbere muri iryo joro kubera kwitwara neza muri  filime yitwa "King Richard", yakomeje avuga ko umugore we, Jada Pinkett Smith atigeze amubwira ngo ajye kugira icyo akora nyuma y'uko Chris Rock amaze gutera urwenya rujyanye n'umutwe we bitewe n'uko utariho umusatsi kuko arwaye indwara ya alopecia, yatumye umusatsi we ushiraho.

Will Smith kandi yaboneyeho asaba imbabazi umugore we Jada Pinkett agira ati: "Nahisemo njyenyine, nkurikije ibyambayeho, amateka yanjye na Chris". "Jada nta ruhare yabigizemo, sinawe wambwiye kubikora. Mbabarira mukunzi wanjye. Ndashaka gusaba imbabazi abana banjye n'umuryango wanjye, kubera ibibazo nabashyizemo."

Iyi ibaye inshuro ya mbere Will Smith asaba imbabazi Chris Rock nyuma yo kumukubita urushyi imbere y'imbaga, mu birori bya Oscar Awards 2022.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119509/bwa-mbere-will-smith-yasabye-imbabazi-ku-mugaragaro-chris-rock-yakubise-urushyi-imbere-yim-119509.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)