AMAKURU mashya yizewe ku Basirikare ba MONUSCO bivugwa ko bahungiye muri Hoteli y'i Rubavu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro cyihariye na UKWEZI ,Meya Kambogo yagize ati''Mu byukuri imyigaragambyo natwe twarayibonye bateye mu Kigo cya Monusco ,ariko abavuga ko bahungiye I Rubavu twe ntabo tubona ,turabyumva ariko ntabo tubona kuko Monusco ifite imyambaro ibagaragaza, ariko abo bantu ntabwo tubabona rwose, ubwo wenda ufite amakuru yazatubwira''

Kuva iki cyumweru cyatangira, mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kubera ibikorwa by'imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO bashinja kuba ntacyo yakoze kuva yagera muri iki Gihugu aho iri mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Ni imyigaragambyo yagiye ifata indi sura, izamo n'ibikorwa by'urugomo rwakorewe abakozi ba MONUSCO, kuko abigaragambya bigabije ibirindiro byabo, babyinjiramo ubundi bakabamenesha bakanabasahura.

Ibi byatumye bamwe mu bakozi ba MONUSCO bahungishwa igitaraganya, ndetse bikaba byaravuzwe ko hari abashobora kuba barahungiye mu Rwanda.

Ku bijyanye n'ingaruka z'iyi myigaragambyo, Meya Kambogo avuga ko bigabanya urujya n'uruza cyane cyane ko nk'abayobozi bakangurira abaturage kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakitwararika.

Ku rundi ruhande uyu muyobozi avuga ko abanyeshuri biga n'abacuruzi bacururiza I Goma bibagiraho ingaruka kuko usanga hari ibicuruzwa byangirika kuko baba basabwa kuba bambutse umupaka bageze mu Rwanda mbere ya Saa Cyenda dore ko aribwo umupaka ufungwa.

Umunyamakuru wa RADIO10 uri mu Karere ka Rubavu, Danton Gasigwa ejo yabwiye UKWEZI ko yakomeje kumva amakuru avuga ko hari abasirikare ba MONUSCO bacumbitse muri imwe muri Hoteli iri muri aka Karere, yagiyeyo kugira ngo amenye inkuru mpamo.

Yagize ati 'Narifashe njya kuri imwe muri Hotel mu zo bambwiraga ko bashobora kuba bacumbitsemo, ngezeyo mbaza umuyobozi wayo nti 'ese aya makuru turi kumva ni yo ?' ambwiza ukuri ati 'baramutse banahari ntabwo baba baje mu buryo bwo kwigaragaza nk'abasirikare. Twakira abakiliya benshi, ntabwo nahamwa ngo harimo abo basirikare ba MONUSCO'.'

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig.Gen Ronard Rwivanga aherutse kubwira ikinyamakuru Umuseke ko we nta makuru afite yo kuba hari abasirikare boherejwe muri ubu butumwa bu burasirazuba bwa Congo baba barahungiye mu Rwanda.

Iyi myigaragambyo yaje kuvamo ibikorwa by'urugomo, imaze kugwamo abakabakabara 20, barimo abashinzwe umutekano wo ku ruhande rwa MONUSCO barimo Abapolisi babiri n'Umusirikare umwe.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres yamaganye ibi bikorwa, ndetse avuga ko bishobora kuvamo ibyaha by'intambara, aboneraho no gusaba Leta y'i Kinshasa gushyikiriza ubutabera ababigizemo uruhare bose kugira ngo babihanirwe n'amategeko.

AMAKURU MASHYA YIZEWE KU BIVUGWA KO ABASIRIKARE BA MONUSCO BAHUNZE IMYIGARAGAMBYO BAKAZA MURI RUBAVU



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AMAKURU-mashya-yizewe-ku-Basirikare-ba-MONUSCO-bivugwa-ko-bahungiye-muri-Hoteli-y-i-Rubavu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)