Amahoro muri Kongo ari kure nk'ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy'impirimbanyi y'amahoro yise Abatutsi b'Abanyekongo 'umunuko'. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, umugore witwa Youyou Muntu Mosi ari nawe muvugizi wa Dogiteri Denis Mukwege, yise Abatutsi b'Abakongomani'umunuko udakwiriye kuba muri Kongo'.

Denis Mukwege yahawe igihembo cyitiriwe Nobel, ashimirwa kuba 'impirimbanyi y'amahoro' muri Kongo. Kuba atigeze yamagana amagambo y'umuvugizi we, biragaragaza ko Dogiteri Mukwege asangiye ibitekerezo n'abandi bahezanguni bakwiza imvugo z'urwango, zihamagarira abaturage kwibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda, by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi.

Ubugome bwa Yoyou Muntu Mosi na shebuja Denis Mukwege, bushyizwe ahagaragara nyuma y'amasaha make gusa hashojwe inama yabereye i Luanda kuri uyu wa gatatu, aho Perezida wa Kongo Félix Tshisekedi yasezeranyije mugenzi we wa Angola, Joao Lurenço na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, ko imvugo ihembera ubwicanyi n'ubundi bugizi bwa nabi igiye guhita ihagarara.

Ni nyuma gato kandi y'aho Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi wamaganiye amacakubiri ari muri Kongo, yanaguyemo Abatutsi benshi, ukanasaba ko ubwicanyi buhagarara.

Ese ko umutwe wa M23 uvuga ko mu byo urwanira harimo uburenganzira bw'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, wahagarika ute imirwano nk'uko ubisabwa, mu gihe bene wabo bakomeje kwibasirwa mu mvugo no mu bikorwa? Uwavuga se ko amahoro muri Kongo ari kure nk'ukwezi, yaba agiye kure y'ukuri? Tubitege amaso.

Abasesengura ibya politiki, bagereranya Denis Mukwege n'Umunyarwanda Paul Rusesabagina, dore ko bombi hari abazungu babagize ibitangaza, babita intwari batari zo, ahubwo ari abagome mu bandi.

Denis Mukwege arahamagarira abaturage kumara bagenzi babo, bazira gusa kuvuga ikinyarwanda. Nk'uko Paul Rusesabagina nawe yahamagariye inyangabirama kwica Abanyarwanda, akanarema umutwe wa FLN uhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Aba ba 'kimwamwanya' basangiye inyota y'ubutegetsi binyuze mu kumena amaraso y'inzirakarengane, kandi ababari inyuma ntacyo bazabafasha ku ngaruka z'ubugome bwabo.

The post Amahoro muri Kongo ari kure nk'ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy'impirimbanyi y'amahoro yise Abatutsi b'Abanyekongo 'umunuko'. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amahoro-muri-kongo-ari-kure-nkukwezi-umuvugizi-wa-denis-mukwege-wahawe-igihembo-cyimpirimbanyi-yamahoro-yise-abatutsi-babanyekongo-umunuko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amahoro-muri-kongo-ari-kure-nkukwezi-umuvugizi-wa-denis-mukwege-wahawe-igihembo-cyimpirimbanyi-yamahoro-yise-abatutsi-babanyekongo-umunuko

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)