Abashinja u Rwanda gufasha M23 bavuga ibintu uko bitari-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repuburika y'u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko abashinja u Rwanda gufasha M23 bavuga ibintu uko bitari, agaragaza ko igisubizo cy'ibibera muri Congo kidakwiye gushakirwa mu mirwano ahubwo gikwiye gukemurwa mu buryo bwa politike.

Umukuru w'Igihugu yabigarutse mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa mbere tariki 4 /7/2022. Yavuze ko ikibazo cya M23 kugikemuza imirwano, nk'uko byakozwe mu 2012 hashyirwaho umutwe w'ingabo z'ibihugu by'akarere, byari amakosa.

Yagize ati 'Twakomeje kubibutsa ko hari inzira za politiki [zo kugikemura] zitakoreshejwe'. Yakomeje agaragaza uburyo Monusco yatangiye gukorana na FARDC, kandi ibizi ko barimo gufatanya na FDLR mu kurwanya M23. Ati 'FDLR yari ikwiye kurwanywa igakurwaho muri ubwo buryo, bikajyana no gucyura abashaka gutaha. Ni aho turi.'

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudafasha M23 nk'uko abategetsi ba Congo babivuga . Ku kibazo cy'abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda yavuze ati  'N'ihohoterwa bakorerwa iwabo[….]Ni gute uvuga ngo abantu ntibakiri abaturage b'igihugu cyabo? Abo bantu iteka bazahora barwana bashaka kugira iwabo.'

'Dukwiye guhana amahoro'

Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko gukemura ibi bibazo burundu bikeneye igisubizo cya politiki. 'Icya mbere, Congo ifite ibibazo byayo igomba gukemura, natwe dufite ibyacu nk'ibihugu byigenga, hatabayeho kwivanga mu by'undi, dushobora gukorana aho tubihisemo. Ntabwo bikwiye ko FDLR, aba barwanyi bakoze jenoside cyangwa babakomokaho, bakwiye guhabwa intwaro ngo batere u Rwanda.'

Yagarutse ku gitero cyabaye mu 2019 ubwo abarwanyi ba RUD Urunana bateraga mu Kinigi. Ati 'Twagize ibisasu byarashwe mu Rwanda bivuye muri RDC byangije imitungo, bikomeretsa abantu, inshuro nyinshi. Turavuga tuti 'uko byagenda kose dukeneye amahoro twembi', hagomba kubaho amahoro mu Rwanda, hakwiye kubaho amahoro muri RDC, dukwiye guhana amahoro.'

'Ntibyakwihanganirwa ko FDLR cyangwa abasigaye bayo, bahabwa intwaro ngo batere u Rwanda[…]cyangwa ngo irase ku butaka bwacu yice abaturage bacu. Ntabwo twigeze tubikorera Congo. Icya kabiri, hakenewe gukemura mu buryo bwa politiki ikibazo cy'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwamda, harimo n'aba barwanyi ba M23.'

Ingabo z'Akarere….

Perezida Kagame yavuze ko yumvise impungenge za RDC itifuza ko u Rwanda rwohereza ingabo muri icyo gihugu, mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Yavuze ko iyo bavuze Ingabo z'Akarere n'u Rwanda rwiyumvamo kuko rwanageze muri uyu muryango mbere ya RDC ariko mu koroshya ibintu, kuba RDC nk'uruhande rufite ikibazo igaragaza ibyo yifuza, ari ubushake bwayo. Yavuze ati 'Nta bwo turimo gusaba ngo tubigiremo uruhare.'

Perezida Kagame yavuze ko izindi ngabo zitanze icyizere ko nta we uzongera guhungabanya umutekano w'u Rwanda nk'ibirimo kuba muri iki gihe, nta kibazo rwagira.  'Twakwishimira ko bikorwa nta n'uruhare tubigizemo kuko ubundi kubigiramo uruhare bidusaba ikiguzi.'

[email protected]

 

The post Abashinja u Rwanda gufasha M23 bavuga ibintu uko bitari-Perezida Kagame appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/07/04/abashinja-u-rwanda-gufasha-m23-bavuga-ibintu-uko-bitari-perezida-kagame/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)