Yafatiwe muri Kenya ahunze ! Amakuru mashya ku Muyobozi wungirije wa RGB wemera icyaha cy'uburiganya bwa Miliyoni 22 Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyemezo cyasomwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022, cyaje gikurikira iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize.

Uyu mugabo watawe muri yombi mu mpera z'ukwezi gushize tariki 21 Gicurasi 2022, yaburanye ku ifunga n'ifungurwa by'agateganyo, yemera icyaha akurikiranyweho gishingiye ku kuba yarakaga abantu amafaranga abizeza kuzabashakira VISA zijya muri Amerika ariko barategereza baraheba.

Uretse icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, anakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu iburanisha ry'ifunga ry'agateganyo, yemeye ko hari abantu batandukanye bamuhaye ibihumbi 22 USD [Miliyoni 22 Frw] abizeza kuzahesha abana babo Visa zibajyana muri Amerika ariko ntiyabikora ndetse n'amafaranga yabo ntiyayabasubiza.

Dr Nibishaka Emmanuel, wemeye ibi byaha akurikiranyweho, yari yasabye imbabazi, ndetse asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze agashaka ayo mafaranga akayasubiza beneyo.

Ubushinjacyaha bwagaragazaga impamvu zikomeye zituma bumusabira gufungwa by'agateganyo, bwavuze ko uregwa nyuma yuko adasubije bariya bantu amafaranga yabo ndetse ntanabaheshe Visa yari yabemereye, yatorokeye muri Kenya aho yari kuva yerecyeza muri Australia ariko aza gufatwa na Polisi ya Kenya ihita imushyikiriza iy'u Rwanda.

Bwavuze ko kuba uregwa yari yaragerageje gutoroka ari impamvu zikomeye zituma adashobora kurekurwa ko aramutse arekuwe yakongera agatoroka.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kuba uregwa yiyemerera ibyaha akekwaho, ari impamvu zemeza ko ibyo akekwaho yabikoze.

Urukiko rwahereye kuri izi mpamvu zose zagaragajwe n'Ubushinjacyaha, bwavuze ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho ndetse ko ibyaha ashinjwa bihanishwa igifungo kiri hejuru y'imyaka 5 bityo ko akwiye gukurikiranwa afunze.

Ivomo:Radiotv10



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Yafatiwe-muri-Kenya-ahunze-Amakuru-mashya-ku-Muyobozi-wungirije-wa-RGB-wemera-icyaha-cy-uburiganya-bwa-Miliyoni-22-Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)