U Rwanda rwavuze ku banyamakuru barukomokamo bafunzwe mu nama ya #CHOGM2022 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, uyu munsi yaganiriye ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n'ubw'itangazamakuru, ingingo itoroshye kandi itavugwaho rumwe mu bihugu byinshi, by'umwihariko no ku Rwanda, aho iyi nama irimo kubera.

Abayitabiriye bagaragaje ko nubwo hari ibihugu biri muri Commonwealth bihagaze neza mu bwisanzure bw'itangazamakuru, ariko hari n'ibindi, nk'u Rwanda biri inyuma ku bipimo mpuzamahanga.

Urutonde rw'uyu mwaka rwa World Press Freedom index, bamwe bagiye bagarukaho muri iyi nama, rushyira u Rwanda ku mwanya wa 136 mu bihugu 180, umwanya w'inyuma y'ibindi bihugu byose mu karere.

Dionne Jackson Miller umunyamakuru w'inararibonye muri Jamaica, yabwiye BBC ko ubu bwisanzure baganiragaho ari ingenzi mu iterambere, ariko ko bugifite imbogamizi.

Ati: 'Biroroshye kuri za guverinoma kuvuga, nk'uko binoroheye Commonwealth kwivugira, kandi ntekereza ko za leta nyinshi zemera ingingo y'ubwisanzure bw'itangazamakuru, ariko iyo urebye ibyo bakora mu by'ukuri ntabwo ari byo usanga bavuga.

'Kandi simbona rwose ko twavuga ibijyanye n'imiyoborere ya demokarasi no kubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu gihe hari ikibazo ku mutekano w'abanyamakuru.'

Ku Rwanda, raporo za leta zo zerekana ko ibipimo by'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n'ubw'itangazamakuru biri hejuru.

Raporo y'ubushakashatsi yasohotse umwaka ushize wa 2021 y'ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere (RGB) ivuga ko ibi bipimo biri hejuru ya 90%.

Usta Kaitesi umukuru w'iki kigo muri iyi nama yakomoje ku banyamakuru bafunze.

Yagize ati: 'Twinjiye muri uyu muryango wa Commonwealth kuko twemeye amahame yawo, arimo n'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo turimo kuvuga.

'Kuba hari abanyamakuru bafunze, abanyamakuru kimwe n'abandi bantu, nabo bakora ibyaha, byaba ari bibi rwose gufunga abanyamakuru kubera gukora umwuga wabo, ariko nanone umunyamakuru uzakora icyaha…azagikurikiranwaho.'

Marie Immaculée Ingabire wo muri sosiyete civile y'u Rwanda yabwiye BBC uko abona abanyamakuru mu Rwanda bakwiye gukoresha ubwisanzure itegeko ribaha.

Ati: 'Burya ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ni ikintu kinini cyane.

'Icya mbere ibyo bitekerezo utanga ni ibimeze gute? Birimo ukuri? Birimo ibimenyetso bifatika? Nonese umunyamakuru…azarenge itegeko bamwihorere kuko ari umunyamakuru?'

Abandi bitabiriye iyo nama ariko bashimangira ko ubu burenganzira ari amahame ntakuka akwiye kubahirizwa n'ibihugu bigize commonwealth.

Bavuga ko utavuga guteza imbere ubukungu mu gihe abantu muri rusange n'itangazamakuru by'umwihariko batisanzuye, bemeza ko ubwisanzure ari ingenzi mu kubaka iterambere rirambye.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwavuze-ku-banyamakuru-bafunzwe-mu-nama-ya-chogm2022

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)