Tekno, Fave, Dj Neptune, Khaligraph Jones na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi micye ishize mbere gato y'uko icyumweru cya CHOGM2022 gitangira, nibwo hamenyekanye urutonde rw'ibitaramo bitandukanye biteganijwe hirya no hino muri Kigali.

Muri ibyo bitaramo harimo icyateguwe na VISIT RWANDA ku bufatanye n'ikompanyi yitwa Empawa Africa, yashinzwe n'umuhanzi Mr Eazi nawe uri kubarizwa mu Rwanda. 

Iki gitaramo cyiswe Choplife kikaba kiraba kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena, mu nyubako y'imyidagaduro izwi cyane nka Kigali Arena ariko kuri ubu isigaye yitwa BK Arena.

Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi barimo Tekno, Fave na Dj Neptune wamaze kugera i Kigali mu ma saa 21:11, Khaigraph Jones wahageze saa 21:58 kimwe na Nasty wahageze saa 22:07.

Mu bandi bategerejwe muri iki gitaramo b'abanyamahanga harimo Fave naho mu bahanzi b'abanyarwanda harimo Bruce Melodie, Afrique, Okkama, Kenny Sol n'abandi batandukanye.

Tekno ukunzwe muri 'Buga' yakoranye na Kizz Daniel yageze i Kigali


Fave wamamaye mu ndirimbo 'Beautiful' yamamaye cyane kuri Tik Tok yageze i Kigali

Khaligraph Jones uheruka gukora indirimbo na Bruce Melodie nawe yageze i Kigali

Nasty C uri mu baraperi bakomeye muri Africa yageze muri Kigali

Dj Neptune uri mu bavanzi b'umuziki akaba n'umuririmbyi yamaze kugera i Kigali

Dj Toxxyk uri mu bateguye kandi bazasusurutsa abazitabira Choplife ari mu bari baje kwakira abahanzi b'ibyamamare baje gutaramira muri Kigali

Abakobwa bagize Kigali Protocal nibo baje kwakira abahanzi b'abanyamahanga bazataramira Kigali ejo

Aba bahanzi baje baherekejwe n'abazabafasha 

Ubwo Nasty C yageraga ku kibuga cy'indege

Abakobwa ba Kigali Protocal bagiye bashyikiriza umuhanzi umwe ku wundi indabo

Choplife hazaca uwambaye







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118444/tekno-fave-dj-neptune-khaligraph-jones-na-nasty-c-bageze-i-kigali-amafoto-118444.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)