Rutsiro: Yafashwe agerageza gutoroka nyuma y'urupfu rw'umugore bari bamaranye iminsi ibiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhago, Akagari ka Kavumu aho uyu mugabo yari asanzwe atuye.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo yafashwe ageze mu Murenge wa Mushonyi, uhana imbibi na Ruhango.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kamena 2022 ubwo uyu mugabo yitabazaga abaturanyi ngo bamufashe kugeza uyu mugore we w'imyaka 31 kwa muganga ariko ubwo yumvaga ko yashizemo umwuka agahita agerageza gutoroka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Mpirwa Migabo, yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo yari amaranye iminsi ibiri uyu mugore akekwaho kwica.

Ati 'Uyu mugabo umaze igihe yibana mu nzu nyuma yo gutandukana n'Umugore we akaba yari yazanye undi babanaga bitemewe n'amategeko. Kuva ku wa 18 Kamena 2022 babanaga mu nzu hanyuma mu gitondo atabaza abaturanyi ko atameze neza bamujyanye kwa muganga bamugezayo yashizemo umwuka undi abyumvise aratoroka. Twatanze amakuru afatwa atararenga umutaru ashyikirizwa RIB.''

Yakomeje asaba abaturage kwirinda ibyaha, bagatangira amakuru ku gihe, ndetse n'ugize umushyitsi akamenyesha inzego z'ibanze ku buryo arara bizwi n'ubuyobozi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

Umugabo ukekwa uruhare mu bwicanyi bw'umugore we yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Ruhango.

Ingingo ya 107 y'itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-yafashwe-agerageza-gutoroka-nyuma-y-urupfu-rw-umugore-bari-bamaranye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)