Perezida Kagame yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa inzu yiswe 'Kigali International Finance & Business Square' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame avuga ko kongera inyubako z'ubucuruzi zigezweho mu Rwanda, ari kimwe mu bizafasha igihugu kugera ku ntego zo gushyiraho urubuga rw'ishoramari n'ubucuruzi mpuzamahanga rushyize imbere.

Ibi umukuru w'igihugu yabivuze ubwo yatangizaga  ibikorwa byo kubaka inzu yiswe Kigali International Finance & Business Square izubakwa rwagati mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy'amezi 24, ikazatwara miliyari 100 z'amanyarwanda ni ukuvuga miliyoni 100 z'amadolari kandi umukuru wígihugu akaba yijeje ubufasha mu migendekere myiza yúbwubatsi.

Iyi nyubako izubakwa hagati y'ibiro by'Umujyi Kigali na Ecobank, ahahoze ministeri y'ububanyi n'amahanga.

Igice kimwe kizaba kigizwe n'amagorofa 20 abiri abangikanye naho ikindi kizaba kigizwe n'amagorofa 24 bikazahurizwamo kandi igice cyo hasi kizatangirwamo serivisi zinyuranye z'ubucuruzi, nk'uko byasobanuwe Namara Hannington umuyobozi wa Equity Bank mu Rwanda.

Image

Equity Bank igiye kubaka uyu muturirwa, imaze kugira umutungo wa miliyari 1.269.5 z'amashilingi ya Kenya aho abanyamigabane bayo bafitemo miliyari 176.2 Umuyobozi w'amahuriro n'ibikorwa bya Equity Bank isanzwe ifite icyicaro gihugu muri Kenya, Dr James Mwangi yasobanuye uko banki irushaho gutera imbere ari nako ibikorwa byo gushora imari mu karere ihereyemo byiyongera.

'Ubu tuvugana Equity bank yarakuze kuko iri mu mabanki afite umutungo munini muri Afurika, uku kuzamuka bituruka kuri serivisi duha abatugana bikanatuma dukorana n'abandi bo ku rwego rw'isi, ari yo mpamvu turi hano ngo dukorane nk'inshuti kandi dufatanije twatanga umusanzu wacu.'

Image

Mu mezi 24 gusa iyi nyubako izaba yatangiye gukorerwamo cyane ko inari hafi y'agace kahariwe abanyamaguru kazwi nka car free zone, ibintu umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda Robert Bafakulera asanga bizakomeza kwagura ubucuruzi ku bagana mu mugi wa Kigali.

Perezida Kagame wanatambagijwe ikibanza cy'ahazashyirwa iyi nyubako, yashimangiye ko inyubako nk'izi zifite uruhare rukomeye mu gufasha u Rwanda kugera ku ntego zo kureshya no gushakira abashoramari n'abikorera ku rwego mpuzamahanga, akaba yijeje abubaka iyi nzu ubufasha bushoboka kugirango izuzure ku gihe cyateganijwe.

Image

Yagize ati 'Iki gice cy'ishoramari kizafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo rwihaye cyo kugira urubuga rw'ishoramari mpuzamahanga rwizewe. Mu myaka 2 ishize icyorezo cya covid 19 cyakomye mu nkokora izamuka ry'ubukungu ariko ibi ntabwo bizahoraho haba kuri twe no mu karere cyangwa ku mugabane wose, ahubwo ntekereza ko ibintu bizasubira mu buryo. Ibyanya nk'ibi byagenewe  ubucuruzi mu karere, bikurura abashoramari bashya kandi bigatuma tujya mu murongo uboneye mu bucuruzi bufite agaciro.'

'Mu myaka itambutse twagiranye imikoranire ifatika mu ishoramari kandi byatanze umusanzu mu iterambere ryacu, niyo mpamvu nta gushidikanya ko bizamera kimwe n'iki cyanya cy'ubucuruzi. Ubufasha bwacu bwose mukeneye muzabubona kandi mutwizere nk'umufatanyabikorwa nyawe, ndashaka kubabwira ko ibyo dufatanyamo n'abandi byose mu gihugu cyacu, tubishyiraho umutima.'

Mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka iyi nyubako yiswe Kigali International Finance&Business Square, yateganijwe kubakwamo parikingi ishobora kwakira imodoka zigera kuri 600.

@RBA

The post Perezida Kagame yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa inzu yiswe 'Kigali International Finance & Business Square' appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/06/21/perezida-kagame-yashyize-ibuye-ryifatizo-ahazubakwa-inzu-yiswe-kigali-international-finance-business-square/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)