Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Intebe wa Luxembourg - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bagiranye ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano w'ibihugu byombi mu nzego zirimo ikoranabuhanga n'ubukungu, nkuko byatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu biciye kuri Twitter.

Mu Ukwakira umwaka ushize, Leta y'u Rwanda n'iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw'u Burayi, byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye agamije guteza imbere imikorere y'Ihuriro ry'Imari Mpuzamahanga rya Kigali rizwi nka 'Kigali International Financial Center'.

Ayo masezerano agamije guteza imbere Ihuriro ry'Imari Mpuzamahanga rya Kigali haba mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw'abakozi, kubaka ubushobozi mu bijyanye n'imikorere kugira ngo iryo Ihuriro rishobore kuzamuka rigere ku rwego mpuzamanga.

Rwanda na Luxembourg bifitanye andi masezerano agamije gukumira magendu no kunyereza imisoro.

Perezida Kagame na Xavier Bettel baganiriye ku bufatanye hagati y'ibihugu byombi
Ibihugu byombi byiyemeje gufatanya mu nzego zirimo imari n'ikoranabuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-minisitiri-w-intebe-wa-luxembourg

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)