Perezida Kagame yahawe kuyobora Commonwealth, yizeza gusigasira indangagaciro z'uyu muryango #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yijeje ubufatanye no kubahiriza indangagaciro z'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongerereza Commonwealth, mu gihe cy'imyaka 2 u Rwanda rugiye kuyobora uyu muryango.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ihuza ibihugu byo muri commonwealth izwi nka CHOGM.

Nyuma y'imyaka ibiri Covid-19 ikoma mu nkokora ibikorwa by'inama ihuza Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma z'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongerereza Commonwealth, bwa mbere bahuriye i Kigali mu muhango wo gutangiza iyi nama kumugaragaro.

U Rwanda nk'igihugu cyigiye kuyobora uyu muryango mu gihe cy'imyaka 2 iri mbere, Perezida wa Repebulika y'u Rwanda Paul Kagame yijeje gushyiraho politiki zisangiwe binyuze mu ndangagaciro z'umuryango wa Commonwealth.

Ati 'Commonwealth twifuza iri ku ruhembe rwo guhangana n'ibibazo Isi ihura nabyo, aho kubirebesha ijisho rimwe. Imbaraga dufite zikomeye, ni ukurebera ibintu hamwe naho ubundi twasuzugurwa.'

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland,  uri gusoza Manda y'imyaka 6, yavuze ko yishimira ibyagezweho muri icyo gihe, asaba abakuru b'ibihugu na za Guverinoma kurushaho gushyira hamwe, bareba cyane ibiragano bizakomoka kuri miliyari 2.5 z'abatuye mu bihugu bigize Commonwealth.

Ati 'Kubahiriza izi ndangagaciro n'icyo cyerekezo, niryo banga dukoresha ndetse n'impano kubazadukomokaho.'

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Boris Johnson, washyikirije Perezida Kagame inshingano zo kuyobora uyu muryango mu gihe cy'imyaka 2 iri imbere, yagaragaje ko adashidakanya ku bushobozi bwa Perezida Kagame, ngo kuko abona basangiye byinshi ku cyerekezo cya Commonwealth.

Yagize ati 'Ubwo nsigira inshingano Perezida Paul Kagame inshuti yanjye y'umufatanyabikorwa, ndabizi ko dusangiye icyerekezo cya Commonwealth gishingiye kubyo dushaka gukora bifitiye akamaro abantu bacu.'

Igikomangoma mu Bwami bw'Ubwongereza Charles, yagaragaje ibyiciro bitandukanye u Rwanda rwagiye rugaragazamo ubudasa biruhesha kuyobora uyu muryango, asaba ko indangagaciro z'umuryango wa Commonwealth zarushaho gushyirwa imbere nk'uruhare rwabo mu guhindura Isi.

Ati 'Banyakubahwa niba dushaka gusiga iyi si neza kuruta uko twayisanze, kandi ni inshingano tugomba kwishimira. Tugomba gukorera icyerekezo cyacu kandi dushyize hamwe mu bushobozi dufite.'

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Kamena 2022 kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022, hateganyijwe ibiganiro bibera mu muhezo bihuza abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma, bigamije kurebera hamwe inyungu rusange z'ibihugu binyamuryango.

Muri iyi nama biteganyijwe ko hazakirwa ibihugu bibiri bya Afurika aribyo Gabon ndetse Togo muri uyu muryango.

Patricia Scotland,  yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, umwanya yari amazeho imyaka 6.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad

The post Perezida Kagame yahawe kuyobora Commonwealth, yizeza gusigasira indangagaciro z'uyu muryango appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/06/24/perezida-kagame-yahawe-kuyobora-commonwealth-yizeza-gusigasira-indangagaciro-zuyu-muryango/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yahawe-kuyobora-commonwealth-yizeza-gusigasira-indangagaciro-zuyu-muryango

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)