Nyuma yo gusezera ruhago, Ndoli Jean Claude yasigiye ubutumwa Kwizera Olivier #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu Ndoli Jean Claude wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda n'ikipe y'igihugu, nyuma yo gufata umwanzuro wo guhagarika gukina umupira w'amaguru, yasabye Kwizera Olivier gushyira umutima ku kazi ke kuko abanyarwanda bakimukeneye.

Ni kenshi Ndoli Jean Claude yagiye atangaza ko Kwizera Olivier ari we munyezamu abona wazamusimbura akaba yakwambara 'gants' yambaye kuko afite impano idasanzwe.

Ndoli avuga ko Kwizera Olivier ari umunyezamu ufite impano idafitwe n'undi mu Rwanda.

Ati "Olivier Kwizera ni umukinnyi ufite impano zose zishoboka, nanjye ukina nemera ko andusha impano bigendanye n'ibyo yifitemo, twese turabyemeranywa ari imipira yo hejuru arayikurikira, iyo hasi akayikurikira ari ugutanga imipira ku bakinnyi be, urumva ni impano yihariye. "

Uyu mugabo wahisemo guhagarika gukina akerekeza mu gutoza, yasabye uyu munyezamu kwihangana byibuze imyaka 5 hagatozwa abazamusimbura.

Ati "Imyaka agezemo ni imyaka yo gukora kandi atekereze ko abanyarwanda bose bamukeneye, atekereze iyo ari hariya mbere baririmba indirimbo y'igihugu aba ari ambasaderi, hari abo ahagarariye nadufashe mu gihe tugiye gutegura abandi bana bazaza mu myaka 5, yihangane imyaka 5 turebe ko twakora abazamusimbura kuko murabizi iki kibuga nta muntu ugihoramo, uba ufite imyaka ukaza ugakora hakaza abandi, ni ibihe biba bisimburanwa."

Yamusabye kwicara akitekerezaho maze akita ku kazi ke kuko abanyarwanda bakimukeneye.

Ati "Ikintu namubwira ni uko agomba kwicara akitekerezaho kuko turamukeneye, burya ikipe nziza ishingira ku munyezamu mwiza rero nk'umuntu wahisemo gukina umupira nabe ari wo yitaho adufashe natwe tumufashe."

Ndoli Jean Claude asezeye umupira w'amaguru nyuma yo gukinira amakipe atandukanye arimo Police FC, APR FC, Kiyovu Sports, AS Kigali, Musanze FC, Gorilla FC ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi.

Kwizera Olivier yasabwe na Ndoli gushyira umutima ku kazi kuko abanyarwanda bakimukeneye
Ndoli Jean Claude yahagaritse gukina umupira w'amaguru ayoboka ubutoza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gusezera-ruhago-ndoli-jean-claude-yasigiye-ubutumwa-kwizera-olivier

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)