Nyagatare: Umugabo yishwe bikekwa ko yishwe na bagenzi be yasambanyirizaga abagore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu rw'uyu mugabo w'imyaka 21 rwamenyekanye ku mugoroba wo kuwa 5 Kamena 2022.

Amakuru dukesha Radiotv10 avuga ko bamwe mubakekwaho kugira uruhare murupfu rw'uyu mugabo batangiye gukurikiranwa ndetse kugeza ubu yatawe muri yombi.

Umunyamuryango nshingwabikorwa w'umurenge wa Gatunda Rusakaza Alphonse Yavuze ko amakuru y'ibanze avuga ko nyakwigendera yaba yishwe akaswe ijosi n'abantu bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku busambanyi.

Akomeza avuga bikekwa ko Nyakwigendera y'ishwe n'abagabo bivugwa ko yasambanyirizaga abagore ubwo bahuriraga mu kabari.

Ati 'Birangira bamwishe. Baramufatanyije ari babiri, umwe yarafashwe ejo, uwa Kabiri ntabwo araboneka.'

Ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ubu afungiye kuri station y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ya Gatunda mu gihe umwe akiri gushakishwa.

Andi makuru aturuka muri aka gace, avuga ko nyakwigendera yari amaze igihe afitanye umubano wihariye n'umugore w'umugabo ukekwaho kumwivugana kuko umugore we yari yaramwibwiriye ko yari asigaye abana na nyakwigendera.

Amakuru avuga ko Nyakwigendera yishwe mu gihe yari yaritabaje inzego z'ibanze kugirango abashe kugaragaza ko arengana.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/nyagatare-uumugabo-yishwe-bikekwa-ko-yishwe-na-bagenzi-be-yasambanyirizaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)