Nigeria: Yatwitswe azira gushyamirana n'umukuru w'Abayisilamu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi ya Nigeria ivuga ko umugabo wari wagiranye ubushyamirane n'umuyobozi wo mu idini rya Islam yapfiriye mu murwa mukuru Abuja, nyuma yo gutwikwa n'agatsiko gashyigikiye uwo munyedini.

Ahmad Usman, wari ufite imyaka 30, yari uwo mu itsinda ry'abicungira umutekano ryo muri ako gace. Polisi ivuga ko abantu bagera hafi kuri 200 ari bo bamwirunzeho.

Nta makuru yari yamenyekana ku cyari cyateje ubwo bushyamirane.

Mu kwezi gushize kwa gatanu, umunyeshuri w'umukristu w'umugore yarakubiswe kugeza apfuye anatwikwa n'abanyeshuri b'abayisilamu bamushinje gutuka idini ryabo mu mujyi wa Sokoto mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Uwo wiciwe i Abuja yasobanuwe na polisi nk'"uwo mu bicungira umutekano mu gace ko mu nkengero y'igaraje [ahasanirwa ibinyabiziga] Tipper ku nyubako y'icumbi ya leta mu gace ka Lugbe".

Polisi yamusanze aho byabereye afite ubushye bukomeye imujyana ku bitaro, ariko yicwa n'ibikomere by'ubwo bushye.

Umunyamakuru wa BBC i Abuja Chris Ewokor avuga ko bisa nkaho harimo kwiyongera urugomo rukorwa n'udutsiko tw'abantu muri Nigeria.

Mu byumweru bibiri bishize, abantu batari munsi ya batanu biciwe mu bushyamirane burimo urugomo hagati y'abatwara abagenzi kuri moto (abamotari) n'abacuruzi mu gace ko mu nkengero y'umujyi wa Abuja.

Mu minsi micyeya mbere yaho, urugomo rw'udutsiko rwapfiriyemo umukanishi w'ibyuma by'amajwi wari ufite imyaka 38 wo mu mujyi wa Lagos.

Impirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu zivuga ko ibi bikorwa biba kenshi by'urugomo rw'udutsiko byongererwa imbaraga n'umuco wo kudahana washinze imizi muri Nigeria, no kuba nta cyizere abaturage bafitiye urwego rw'ubutabera mpanabyaha.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nigeria-yatwitswe-azira-gushyamirana-n-umukuru-w-abayisilamu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)