Iburengerazuba : Imbamutima z'abasogongeye ku musaruro w'ubukangurambaga mpinduramyumvire bwa RPF #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu karere ka Karongi,umurenge wa Bwishyura ahubatswe amazu y'abatishoboye n'uturima tw'igikoni.

Abubakiwe uturima tw'igikoni ni imiryango ifite abana bari mu mirire mibi. Iyi miryango ivuga ko yari yarabuze ubushobozi bwo kutwiyubakira kubera ko kutwubaba bisaba ibiti, imifuka, ubutaka n'ifumbire.

Mukansanga Esther wo mu kagari ka Nyarusazi, umwana we ari mu mirire mibi mu ibara ry'umuhondo.

Ati 'Akarima k'igikoni bakatwubakiye rwose byanadushimishije, bari basanze umwana ari mu mirire mibi, ariko tugiye kugerageza. Nzajya nsoroma imboga mutekere mfite icyizere ko azahita ava mu mirire mibi'.

Barekayo Seraphine, nawe afite umwana uri mu mirire mibi. Avuga ko yari yarabuze ubushobozi bwo kubaka akarima k'igikoni kubera ko atari kubona ifumbire yo kugashyiramo.

Ati 'Kuba bantekerejeho bakanyubakira akarima k'igikoni, bishoboka ko n'umwana wanjye ari mu mirire mibi, kazamfasha kubona indyo yuzuye, kubona imboga'.

Nyiraribanje Assoumpta, Umuyobozi w'urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y'Iburengerazuba yavuze ko ubukangurambaga mpinduramyumvire batangije bugamije gufasha abaturage kumenya ibibazo bibabangamiye no kwishakamo ibisubizo by'ibyo bibazo.

Mu bikorwa bizibandwaho muri ubu bukangurambaga, harimo kubakira abatishoboye badafite aho kuba, kubaka uturima tw'igikoni mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira, gukangurira abangavu kwirinda ibishuko bituma baterwa inda, kugarura abana mu mashuri hagamijwe kurwanya ubuzererezi,...

Nyiraribanje Assoumpta, Umuyobozi w'urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y'Iburengerazuba yavuze ko ubu bukangurambaga babwitezeho kugabanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage

Ubukangurambaga mpinduramyumvire bw'urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkontanyi mu Ntara y'Iburengerazuba bwatangiye kuri uyu wa 4 Kamena biteganyijwe ko buzarangira tariki 25 Kamena 2022.

Umuyobozi wungirije w'Umuryango RPF-Inkotanyi, Ntaganira Josuée Michel yasabye abari gukorerwa ibikorwa kubifata neza kugira ngo bizarambe.

Ati 'Ikigamijwe ni ukugira ngo abaturage mu byiciro byose babeho baguwe neza, ninacyo cyifuzo cy'umuryango wacu wa RPF. Niba inzu yuzuye uyihawe yumve ko agomba kuyisigasira'.

Vice Chairman wa RPF-Inkotanyi mu Ntara y'Iburengerazuba Ntaganira Josuée Michel yasabye abari gukorerwa ibikorwa kubigira ibyabo no kubifata neza

Mu muganda wo gutangiza ubu bukangurambaga wakorewe mu turere dutanu, hubatswe uturima tw'igikoni 42, hanakorwa ibikorwa ku mazu 42 ari kubakirwa abatishoboye

Mu bikorwa biri kwitabwaho harimo no kurwanya imirire mibi



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iburengerazuba-Imbamutima-z-abasogongeye-ku-musaruro-w-ubukangurambaga-mpinduramyumvire-bwa-RPF

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)