Ngendahimana Eric nyuma yo gusinyira Rayon Sports, icyatumye atera umugongo ikipe yo muri Zambia, yagize icyo asaba abafana ba Gikundiro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro Eric Ngendahimana uheruka gusinyira Rayon Sports, yavuze ko impamvu aterekeje muri Zambia ari uko ikipe bavuganye itamuhaye ibyo yayisabye.

Eric Ngendahimana bivugwa ko yari yamaze kumvikana n'ikipe ya City of Lusaka FC yo muri Zambia ndetse yagombaga kugenda mu mpera z'iki cyumweru.

Mu buryo busa n'ubutunguranye, ku munsi w'ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2022, uyu mukinnyi yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Eric Ngendahimana yavuze ko City of Lusaka FC itamuhaye ibyo yayisabye.

Ati "iyo gahunda yo kujya muri Zambia yari ihari, ikipe twaravuganye ngira ibyo nyisaba, ntabwo twumvikanye neza kuko ibyo nabasabaga ntabyo bampaye, ni cyo cyabyishe."

Yakomeje avuga ko gusinyira ikipe nka Rayon Sports ari ibintu byiza kuko ari ikipe nkuru buri wese yakwishimira gukinira.

Ati "Gusinyira Rayon Sports nkaba ngiye kuyikinira nabyakiriye neza kuko ni ikipe nziza, ni ikipe nkuru buri wese yakwishimira gukinira. "

Yasabye abakunzi ba Rayon Sports kuza bagafatanya bagasenyera umugozi umwe kuko icyo bose bakeneye ari igikombe.

Ati "Abakunzi ba Rayon Sports icyo nabasaba ni ukuza tugafatanya, tugasenyera umugozi umwe, intego ni imwe, ni ugushaka igikombe kandi dufatanyije birashoboka. "

Eric Ngendahimana yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda mbere y'uko asinyira Rayon Sports, harimo Police FC, Kiyovu Sports yari asojemo amasezerano n'andi.

Ngendahimana Eric yishimiye gusinyira Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ngendahimana-eric-nyuma-yo-gusinyira-rayon-sports-icyatumye-atera-umugongo-ikipe-yo-muri-zambia-yagize-icyo-asaba-abafana-ba-gikundiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)