Musanze: Abiga muri 'Wisdom School' mu nzira zo gushinga uruganda rukora isabune - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo banyeshuri biga mu cyiciro rusange, Tronc commun, mu Ishuri rya Wisdom School riherereye mu Karere ka Musanze, bavuga ko bifuza kuzarangiza amashuri yabo bagashinga uruganda badategereje akazi kuko ubumenyi bahawe bugomba kubafasha kwihangira imirimo ndetse bakayiha n'abandi.

Ishimwe Mucyo Gloria uri muri aba banyeshuri yavuze ko ubu bafite ubumenyi butuma bakora isabune ikomeye n'iy'amazi ndetse n'ibindi.

Ati 'Dukora isabune ikomeye, iy'amazi, irangi n'amavuta. Ibyo byose ndabizi ku buryo ntarangiza kwiga ngo mbure icyo gukora, nk'urugero mu gihe twari muri Guma mu Rugo nakoze isabune mu rugo turazikoresha no mu baturanyi. Mu mezi umunani twamazeyo nagarutse ku ishuri narakoreye ibihumbi 60 by'inyungu kandi no mu rugo barazikoresheje."

Iranzi Fred nawe yagize ati" Twagize amahirwe yo kwiga mu ishuri riduha ubumenyi no kubukoresha. Nzi gukora isabune ikozwe mu bimera n'ikozwe mu binyabutabire. Murabona ko isabune zisigaye zihenda ariko ngiye mu rugo nazikora tugahangira amafaranga twaziguraga. Ubu nta ruganda rukora isabune ntakoramo. Byampaye igitekerezo cyo kuzashinga uruganda rukomeye nkazatanga akazi."

Ibi babihuriye na mugenzi wabo, Akeza Songa Erica, yavuze ko ubumenyi ngiro bahawe buzabafasha kwihangira imirimo.

Ati 'Ndashimira cyane abatwigisha kuko ibyo twiga biradufasha. Umuntu ashobora kugira impamvu akava mu ishuri, ariko kubera ubu bumenyi yahita yihangira ubushabitsi kandi nifuza kuzashinga uruganda rukora isabune kuko mbifitemo ubumenyi."

Umuyobozi w'Ishuri Ryisumbuye rya Wisdom School, Bizimana Evariste, yavuze ko ubumenyi batanga mu bumenyingiro, barenzaho kugaragaza ibyo bashoboye kugira ngo umwana uhiga abe azi neza ibyo yiga no kubibyaza umusaruro.

Yagize ati" Ubundi integanyagisho y'u Rwanda iteganya kwiga mu magambo ( Theory), n'ishyirwa mu ngiro (Practice). Twebwe rero turenga ishyirwa mu ngiro tukajya mu kubyaza umusaruro ishyirwa mu ngiro birenze intego y'iryo somo. Ibi bakora hano bifasha ko umwana uvuye hano aba azi kwihangira umurimo."

"Twe twigisha abanyeshuri bazaba ba rwiyemezamirimo, utazaba umutwaro w'igihugu cyangwa uw'umuryango. Ni ukuvuga ngo umubyeyi uduhaye umwana we aba yiteganyirije biratubabaza iyo tubonye umuntu warangije amashuri yisumbuye ugasanga yagiye kuba umuyede, yiriwe muri za televiziyo, kwirirwa abunga kandi yakwiye kuba yarize icyo ashobora gukora kigatanga akazi kuri benshi."

Umuyobozi Mukuru wa Wisdom School, Nduwayesu Elie, avuga ko intego yabo ari ugufasha abana babagana gushyira mu bikorwa ibyo baba bize no kubibyaza umusaruro kandi bigatanga inyungu kuri benshi.

Ati" Ubundi ntabwo umwana ari ikintu umuntu arundamo ibintu, ahubwo umwana afite ubwenge nawe, ni nko gucana itoroshi nayo igatanga umucyo. Wisdom School yiyemeje ko umwana uza kuhiga atava mu ishuri gusa ngo ni uko ibintu yabyize ku kibaho ahubwo abishira mu bikorwa ku buryo ashobora no kurangiza ashinga uruganda rumuha akazi kandi rugaha n'abandi."

"Ubu isabune n'amavuta bakora abashinzwe ubuziranenge bagiye kubipima kandi batubwiye ko bisobanutse igisigaye ari ukubyemeza ku mugaragaro, ubundi tukaba twakora n'uruganda kandi ibyo byose n'abana bazaba babikora n'ubwo bisaba ubushobozi bwisumbuyeho ariho duhera dusaba ababyeyi kutuba hafi cyane."

Wisdom School ni Ishuri Ryigenga riherere mu Karere ka Musanze rikagira amashami mu Turere twa Rubavu i Mahoko, Nyabihu ku Mukamira n'irya Burera. Kuva yatangira gukora ibizamini bya Leta mu 2012, imaze kohereza abanyeshuri bagera ku 1416 mu bigo byiza bya Leta, abandi bagiye boherezwa kwiga mu mahanga.

Abarimu bafasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo baba bize
Isabune ikorwa n'abanyeshuri bo muri Wisdom School niyo yifashishwa mu masuku mu kigo hose
Abanyeshuri bo muri Wisdom School bari muri laboratwari bakoreramo isabune, irangi n'amavuta bisiga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abiga-muri-wisdom-school-batangiye-gukoza-intoki-ku-nzozi-zo-gushinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)