Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n'Umugore w'Igikomangoma Charles - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikomangoma Charles n'Umugore we Camilla Parker Bowles bageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 21 Kamena 2022. Mu gitondo cy'uyu munsi, bakiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame nyuma basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, banunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

By'umwihariko Prince Charles yasuye Umudugudu w'Ubwiyunge kuri Mbyo mu Karere ka Bugesera akurikirana uko abagize uruhare muri Jenoside n'abo bahemukiye babashije kwiyunga no gukomezanya urugendo rwo kwiyubaka.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko yishimiye kwakira Camilla Parker Bowles bagiranye ibiganiro.

Yagize ati 'Nanejejwe no kwakira Igikomangomakazi cya Cornwall muri Village Urugwiro muri iki gitondo. Twagiranye ikiganiro cyibanze ku bikorwa bya Imbuto Foundation birimo guteza imbere no gushyigikira ireme ry'uburezi n'ubuzima kuri bose hamwe no kubaka ubushobozi bw'abagore n'urubyiruko.'

Imbuto Foundation yashinzwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2001. Uyu muryango watangiye witwa PACFA 'Protection and Care of Families against HIV/AIDS', gahunda yari igamije kwita ku miryango by'umwihariko ku bana, urubyiruko n'abagore banduye Virusi itera SIDA, harimo n'abagore bayandujwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2007 yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation. Mu myaka isaga 20 umaze ushinzwe, uyu muryango watanze umusanzu mu bikorwa bitandukanye byuzuzanya n'umurongo mugari washyizweho na Guverinoma y'u Rwanda wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, haba mu bijyanye n'ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw'abagore n'urubyiruko.

Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n'Umugore w'Igikomangoma, Camilla Parker Bowles
Ibiganiro byibanze ku bikorwa bya Imbuto Foundation, umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Camilla Parker Bowles, bagirana ibiganiro byihariye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-camilla-parker-bowles

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)