M23 yavuze ku bwicanyi bwakorewe abo mu Ruvumu, FDLR na NYATURA mu majwi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 21 Kamena 2022 ni bwo mu Duce twa Bikenge na Ruvumu muri Teritwari ya Rutshuru habereye imirwano hagati y'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n'inyeshyamba za M23.

Amakuru yatangajwe ni uko nyuma yo gukurwa mu Duce twa Karambi, Kitagoma na Kitovu, M23 na yo yagabye igitero inyuze mu Majyepfo.

Radio Okapi yatangaje ko abaguye muri ibi bitero byagabwe mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Rutshuru bamaze kugera kuri 17.

Ku ikubitiro, amakuru yavugaga ko abantu icyenda ari bo bashobora kuba bapfuye mu duce twa Bikenke, Nkokwe na Bukima mu gihe abandi benshi bavuye mu byabo.

Abaturage basabye ko hagira igikorwa ibyo bitero by'inyeshyamba bigahagarara.

Nyuma y'ubwicanyi bwakorewe muri aka gace, M23 yasohoye itangazo ryamagana ko yayigizemo uruhare.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono n'Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, ku wa 24 Kamena 2022.

Rimenyesha abaturage ko iperereza ryakozwe ryerekana ko ubwicanyi bwakorewe mu Gace ka Ruvumu ndetse n'ubuhamya bwavuye mu baturage bugaragaza ko igitero cyagabwe n'abarwanyi ba FDLR na NYATURA.

Mbere y'uko iki gitero kiba, FARDC ndetse n'abarwanyi bahuje imbaraga ba FDLR na NYATURA bashatse imikoranire n'Umuyobozi w'Agace ka Nkokwe, Deo Bitegeka kugira ngo boroherwe no kubona amakuru n'amafunguro.

Bitegeka ugeze mu zabukuru yatumye umuhungu we Emmanuel Bitegeka amusigariraho ndetse ni we wahakaniye FARDC ko iyo mikoranire idashoboka.

Ku wa 21 Kamena ahagana saa Munani nyuma yo gutsindwa urugamba rwatangijwe na bagenzi babo mu Gace ka Kashali ndetse bakaba barimo bikura muri Ruvumu, abarwanyi ba FDLR bahise bajya muri aka gace bagaba igitero ku baturage b'inzirakarengane, bicamo bamwe, banasahura imitungo yabo.

Rikomeza riti 'Nyuma yo kwirukana abasirikare ba FARDC-FDLR, abasirikare ba M23 basanze muri Ruvumu abaturage bahangayitse kandi bafite amarira menshi. Abaturage bake bananiwe kuhava batewe ubwoba n'ibyabaye mu gace kabo.''

Umuturage witwa Nsahonkuye Anatole utuye mu Gace ka Nkokwe yabwiye abasirikare ba M23 ko yabonye imirambo itatu y'abantu bishwe n'abarwanyi ba FDLR na NYATURA.

Itangazo rivuga ko abo barimo 'Rwango, Gakara n'umwana wa Munyamashara.''

Nsahonkuye yavuze ko nta mugore cyangwa umwana yabonye wigeze ushimutwa n'aba barwanyi.

Umuvugizi w'Umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yavuze ko bo badashobora kwica abaturage kuko ari 'bashiki na basaza babo.'

Ati 'Abasirikare benshi bacu ni ho bakomoka, ntitwakora ubwicanyi mu gace baturukamo, ni ho ababyeyi babo bari. Ni ibinyoma gusa, ni abantu bashaka kutwangisha Isi, bagaragaza ko turi umutwe w'iterabwoba. Ntabwo dushobora kwica na gato.''

M23 yijeje abaturage bari mu duce igenzura ko bazakomeza gucungirwa umutekano wabo n'uw'imitungo yabo.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yavuze-ku-bwicanyi-bwakorewe-abo-mu-Ruvumu-FDLR-na-NYATURA-mu-majwi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)