Ladipoe yatunguranye, umuziki nyarwanda utigi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byari biteganijwe ku isaha ya saa 17:00 imiryango ya BK Arena yabereyemo iki gitaramo yari ifunguye ndetse abantu batangiye kwinjira, gusa mu masaha ya saa moya zishyira saa mbiri ni bwo abanyabirori batangiye gushyushywa mu muziki uvangavanze wa Dj Ira.

Ku isaha ya saa 20:13 Chris Eazy yageze ku rubyiniro aririmba mu buryo bwihuse indirimbo ze zirimo "Fasta", "Amashu" na "Inana", mu minota micye yari asoje ariko yayikoresheje neza kandi agaragarizwa urukundo rwo hejuru.

Ku isaha ya 20:36 ni bwo Dj Toxxyk yatangiye kuvangira abantu umuziki muri bwa buryo bukundwa n'abatari bacye maze abantu si ugukaraga umubyimba karahava.

Saa 20:42 Okkama yinjiye mu mwambaro w'igisarubeti aririmba indirimbo 'Iyallah' akomereza kuri 'Puculi'. Ubwo yatangiraga kuririmba 'No', yasabye abantu gucana amatoroshi za telefone ubundi bararirimbana ijambo ku rindi.

Ku isaha ya 21:00 ni bwo Dj Neptune yatangiye kuvangira umuziki abanyabirori, maze saa 21:26 ahamagara Afrique aririmba indirimbo ze zirimo 'Rompe', 'Agatunda' n'izindi.

Ku isaha ya 21:33 Afrique akimara kuvaho yasimbuwe na Fave ukunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'Beautifully' ageze ku yitwa 'Baby Riddim' biba ibindi kuko abakunzi b'umuziki we n'abanyabirori muri rusange baririmbanaga nawe ijambo ku rindi.

Saa 21:54 ni bwo Ariel Wayz yatangiye kuririmba ahera ku yitwa 'Good Luck' aherutse gusohora na 'Your Love'. 

Ku isaha ya saa 22:01 hakurikiyeho Kenny Sol wakiriwe neza n'abafana mu ndirimbo yinjiriyemo ikunzwe na benshi kuva yasohoka yitwa 'Haso'.

Yakurikijeho iyo aheruka gushyira hanze yitwa 'Joli'. Nubwo imaze iminsi micye ntibyabujije abantu kuyiririmbana nawe akantu ku kandi maze asaba abafana gusubiramo nawe izina Dj Neptune waje kumufasha ari nawe warimo ashyushya iki gitaramo.

Dj Neptune yagaragaje ubuhanga mu kuyobora ibitaramo no mu kuwuvanga yishimirwa n'abafana byo ku rwego rwo hejuru.

Kenny yakurikiwe na Nasty C wagaragaje ubuhanga bukomeye, yerekwa urukundo by'akarusho mu ndirimbo 'Particular' ya Patoranking ariko ari mu bo bayisubiranyemo.

Ageze ku yitwa 'SMA' yakoranye na Rowlene byahinduye isura kuko buri umwe wabonaga ko avuye hasi akajya ibicu. Mu gusoza yahaye abantu 'Freestyle' azamura amarangamutima ya benshi banajyaniraga nawe yongera gushimangira ko ari mu baraperi ba mbere muri Africa.

Dj Neptune yabwiye abanya Kigali ko yakunze ukuntu ari abanyabirori mbere yuko ahamagara ku rubyiniro Bushali waje yambaye imyambaro y'indwanyi za cyera ifite n'umwitero w'umutuku. Bushali yabyinishije abantu karahava mu ndirimbo zirimo 'Mukwaha' no 'Ku gasima'.

Saa 22:38 Bushali yahamagaye Juno Kizigenza baherutse gukorana indirimbo yitwa 'Kurura' maze banafatanya kuririmbana 'Kinyatrap'.

Ku isaha ya saa 22:45 ni bwo Khaligraph Jones yahamagawe ku rubyiniro maze ahereza abanyarwanda imirongo ya Rap. Nubwo ari mu baraperi bazwiho kugira imiraperi yirukanka, ntibyabujije abanyabirori bari bitabiye igitaramo cya Chop Life Kigali kugaragaza ko bishimye kandi abenshi ukabona bajyana nawe.

Ubwo Khaligraph Jones yari ari ku rubyiniro, Made Beat yazamutse arahamusanga mbere gato y'uko Bruce Melodie aza kumukorera mu ngata bakaririmbana "Sawa Sawa" baheruka gukorana. 

Khaligraph yavuze ko yishimiye kugera bwa mbere mu Rwanda maze atura abitabiye iki gitaramo indirimbo y'Imana agaragaza ko yishimye.

Ku isaha ya saa 22:55 ni bwo Bruce Melodie yageze ku rubyiniro bafatanya kuririmba 'Sawa Sawa', abakunzi babo babafasha kuyiyirimba bafashijwe na Dj Ira wabavangiraga umuziki.

Bruce Melodie yagumye ku rubyiniro ariko afatanya n'abakunzi be kuririmba indirimbo ze kuva ku ya mbera kugera ku ya nyuma. Baririmbanye by'umwihariko "Saa moya". Bruce Melodie yeretswe urukundo rwo hejuru.

Ku isaha ya 23:21 ni bwo Ladipoe yatunguranye ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo "Running" yakoranye na Fireboy, "Know You" yakoranye na Simi, "Feeling" yakoranye na Buju kimwe na "Afro Jigga" yafatanije na Rema.

Iki gitaramo cyashyizweho akadomo na rurangiranwa Tekno waririmbye iminota itari myinshi ariko anyura abakunzi be batari bacye nk'uko byigaragaje mu ndirimbo zirimo 'Pana' na 'Buga' yakoranye na Kizz Daniel iyoboye izindi muri Nigeria no mu bice bitandukanye by'isi.




Tekno ni we wasoreje abandi bahanzi bose



   


Khaligraph Jones yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ariko yabyishimiye


Sherrie Silver ari mu bitabiriye

Minisitiri Aurore Mimosa Munyagaju yihereye ijisho Chop Life Kigali



Bruce Melodeie yongeye gushima abanyarwanda uburyo badahwema kumwereka urukundo






Bushali yaserutse mu myambarire y'ingabo za cyera








Nasty C yashimangiye ko ari mu baraperi bakomeye ku isi





Kenny Sol yereswe urukundo rwo hejuru nawe ashimangira ko ashoboye




Ariel Wayz yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo n'iyo aherutse gukora yitwa 'Good Luck' 

Dj Neptune yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kuyobora ibitaramo no kuvanga umuziki






Fave yaririmbye indirimbo ze zikunzwe nka 'Beautiful' ahagurutsa abanyabirori


Afrique ni umwe mu bahanzi nyarwanda bishimiwe

Dj Toxxyk yavanze umuziki abafana barawucinya karahava

Dj Ira niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro


Chriss Eazy yahagurukije BK Arena nubwo yaririmbye iminota mbarwa

Okkama yashimishije abafana karahava

Dj Dizzo uheruka kugaruka mu Rwanda nyuma yo guteranyirizwa ubufasha bw'amafaranga kubera uburwayi nawe yitabiriye


Ladipoe yatunguranye 


AMAFOTO: Sangwa Julien - InyaRwanda.com 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118467/ladipoe-yatunguranye-umuziki-nyarwanda-utigisa-arena-akantu-ku-kandi-ku-gitaramo-cya-chopl-118467.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)