Iryinyo rya Lumumba waharaniye ubwigenge ryageze muri DR Congo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni cyo gice cyonyine cy'umubiri cyari gisigaye cy'uyu wabaye Minisitiri w'intebe wa mbere wa Congo, wishwe mu mwaka wa 1961 n'inyeshyamba zifatanyije n'abacanshuro b'Ababiligi, umubiri we ugashangurwa muri aside (acide).

Mbere, iri ryinyo rizajya mu mujyi yavukiyemo, wiswe Lumumbaville mu kumuha icyubahiro, nuko rijye i Kisangani, aho yatangiriye kuba impirimbanyi ya politiki, nyuma rijye i Lubumbashi, aho yiciwe.

Isanduku irimo iryo ryinyo nyuma yaho izashyirwa mu buruhukiro mu murwa mukuru Kinshasa, mbere yuko ku wa kane w'icyumweru gitaha Congo yizihiza imyaka 62 ishize ibonye ubwigenge.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Iryinyo-rya-Lumumba-waharaniye-ubwigenge-ryageze-muri-DR-Congo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)