Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabire Victore Umuhoza alias IVU, akomeje gushotorana, asebya Igihugu, mu binyoma aremekanya agamije kwangiza isura y'u Rwanda n' Abayobozi barwo bakuru. Yigize igihangange gisumba amategeko.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuwa gatanu ushize, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabwiye Anne SOY wa BBC, kimwe mu bitangazamakuru byagize IVU igihangange gisumba amategeko, ko IVU yidegembya kandi yagombye kuba ari muri gereza.

Kuba IVU yarahawe imbabazi agasohoka muri gereza yari agisigaranye imyaka 7 y'igifungo, byagombye kuba byaramwigishije guca bugufi, akirinda ubugambanyi n'ibindi byaha byari byatumye afungwa. Nyamara we siko abibona, ahubwo byatumye yibwira ko afite imbaraga ziruta z'ubuyobozi.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo SABC yo muri Afrika y'Epfo, IVU yaratinyutse yemeza ko yimwe ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Nyamara yariye iminwa ubwo umunyamakuru yamwibutsaga ko kuba IVU atarabujijwe kuganira na SABC n'ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga, ubwabyo byerekana ko afite uburenganzira busesuye bwo kuvuga icyo atekereza.

Muri icyo kiganiro IVU yongeye gushinja u Rwanda guhonyora uburenganzira bwa muntu, ngo kuko hari abayoboke be bafunze. Aha yiyibagije ko, uretse ko n' ishyaka rye ritaremerwa n'amategeko ku buryo ryakora ibikorwa bya politiliki, n'abo yita abayoboke be badafite ubudahangarwa bwihariye, bwatuma badakurikiranwa mu gihe bishe amategeko.

Ni abaturage barebwa n'ubutabera nk'abandi bose. Ikindi, muri gereza z'uRwanda ntiharimo abayoboke ba Ingabire Victoire gusa, harimo n'abandi bakurikiranyweho ibyaha binyuranye.

Umunyamakuru yamubajije niba isi yose yibeshya iyo ishima intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu nzego zose muri iyi myaka 28 ishize, maze IVU abuze icyo avuga agira ati: 'Iterambere nanjye nemera ko rihari, ariko nta demokarasi dufite'. Aha rero wakwibaza uko asobanura ukuntu igihugu cyatera imbere abaturage batabigizemo uruhare, niba twemera ko demokarasi n'imiyoborere myiza ari uguha abaturage ijambo n'uruhare mu bibakorerwa.

Ku kibazo cyo kumenya niba kuba Perezida Kagame atorwa ku majwi asaga 99% atari ikimenyetso cyerekana ko Abanyarwanda bishimiye uko abayoboye, IVU yarahuzaguritse, maze mu cyongereza gikocamamye ati iyo niyamamaza nari kumutsinda. Iyi mvugo abasesenguzi bayibonyemo gusuzugura Abanyarwanda, niba yumva ko bagirira icyizere umuntu nka IVU wabaswe n'ingengabitekerezo ya jenoside, ukorana n'imitwe nka FDLR-FDU/Inkingi ishaka kubasubiza mu mwiryane n'intambara.

Uyu Ingabire Victoire iyo yiriza ngo yararenganye ubwo yafungwaga, yiyibagiza ko byinshi mu bimenyetso byamuhamije ibyaha byatanzwe n'ibihugu bimushuka ko bimushyigikiye.

Abo avuga ko bamurenganyije se ko aribo yatakambiye bakamurekura atarangije igihano, yaba yarasabye imbabazi z'ibyaha atakoze? Ko adasiba kubakora mu jisho se, umunsi Abanyarwanda basabye ko asubizwa muri gereza, icyifuzo cyabo kigahabwa agaciro, noneho azavuga ko Abanyarwanda bose bamurenganyije?
Burya umutima utazirikana ineza ujyana nyirawo mu kuzimu.

Ingabire Victoire yagombye kwibuka ko yababariwe, akareka kwifatira ku gahanga abamugiriye impuhwe, akitandukanya n'icyamusubiza i Mageragere. Gusa abakurambere baciye umugani ngo 'umutima muhanano ntiwuzura igituza'.

The post Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ingabire-victore-yavuye-muri-gereza-atarangije-igihano-bituma-yibwira-ko-arusha-igihugu-imbaraga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabire-victore-yavuye-muri-gereza-atarangije-igihano-bituma-yibwira-ko-arusha-igihugu-imbaraga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)