Haracura iki ko M23 ihishuye ko Tshisekedi yayifashije kurwanya ubutegetsi bwa Joseph Kabila #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Maj. Ngoma yahishuye ko na mbere y'uko Tshisekedi aba Perezida, hari umubano na we azi yari afitanye na M23. Ati "Ubwo twarwanyaga Kabila, twari dufite ubufasha bw'uyu Perezida ariko uyu munsi aravuga ngo twakira ubufasha bw'u Rwanda ngo tugabe ibitero by'ubushotoranyi kuri iki gihugu."

Yibukije amasezerano y'ibanga n'ibiganiro byabaye hagati ya RDC na M23 ariko uyu munsi hakaba hari abayita Abanyarwanda, akibaza uburyo icyo gihe baganiraga n'Abanye-Congo none uyu munsi bakaba bahindutse Abanyarwanda.

Ati "Turi Abanye-Congo, dukunda igihugu, hari igihe twari abatoni be [Tshisekedi], ni gute uyu munsi yadufata nk'abanyamahanga kandi abizi ko tutari bo ?. Twasinye amasezerano, twaganiriye byinshi, ni gute ubu noneho duhindutse abashotora igihugu ?"

Uyu mutwe kandi wahamije ko igisirikare cya Congo, FARDC, nta mbaraga gifite zo kuwukura mu bice wigaruriye, ugishinja kubeshya Perezida Tshisekedi n'abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma, yahishuye ko intwaro barimo gukoresha ari izo bakuye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo no muri Kibumba, ntaho bihuriye no kuba barazihawe n'u Rwanda.

Abwira FARDC ati "Ubwo mwaduteraga, twarabarwanyije turabirukana tugera Rumangabo na Kibumba Twahakuye intwaro nyinshi, ni zo twifashishije uyu munsi ubwo mwaduteraga Saa kumi n'imwe n'igice za mu gitondo. Twarabashushubikanye murangije musinya itangazo ko twishe abantu batanu, ariko muzi ibyo twakoze, ni isomo, ni ukubihaniza bwa nyuma."

"Nimukomeza...turashaka amahoro, dukeneye ibiganiro, ariko ntabwo mubishaka kandi nta bushobozi mufite bwo kudutsimbura. Mwabeshye Perezida, mwasenye igisirikare."

Maj Ngoma yavuze ko FARDC yahishe Perezida Tshisekedi ko idafite imbaraga zo gutsinsura M23, bituma ayizera yirengagiza amasezerano afitanye n'uyu mutwe. Izi ngabo kandi ngo mu mirwano zishyira imbere abana batazi no gusoma amakarita y'ahantu barwanira.

Ati "Niba muvuga ko duhabwa ubufasha n'u Rwanda, mwaribeshye munabeshya Perezida. Urwego rw'ubutasi rwanyu ni amafuti, ntirushoboye gushaka n'amakuru na make, muzi gushaka amafaranga, ayo ni yo mateka yanyu, ni byo bintu byanyu, uwo si umuco wo kubaka igihugu mwebwe abanyapolitiki mwishe nabi."

Akomeza avuga ko icyo M23 yifuza ari amahoro n'ibiganiro ariko yiteguye kwirwanaho kuko ntawe uzayikura mu duce yamaze kwigarurira 'kuko ingabo za RDC ntizishoboye'.

Ati "Guverinoma nikomeza gutsimbarara ko izatsinda, ko izadusubiza inyuma...ntabwo mushobora gukandagira aho turi, ntibibaho, nta bushobozi mufite, nta gisirikare cyabikora mufite. Turashaka amahoro, nimushaka intambara tuzabahatira amahoro."

M23 ishinja abayobozi ba RDC kwikubira ibyiza by'igihugu, aho bamwe barenzwe bakaba bagura amasaha y'ibihumbi 120 by'amadolari nyamara abandi baturage bicwa na malaria batabona imiti. Ivuga ko akaga k'umutekano muke, inzara, ubukene iki gihugu gifite buturuka ku buyobozi bubi.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Perezida Tshisekedi yeruye ashinja u Rwanda ku mugaragaro ko rushyigikiye umutwe wa M23. Ni ibirego bimaze igihe ariko u Rwanda ntiruhwema kuvuga ko ababivuga bashaka kurutwerera ibibazo by'icyo gihugu.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Haracura-iki-ko-M23-ihishuye-ko-Tshisekedi-yayifashije-kurwanya-ubutegetsi-bwa-Joseph-Kabila

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)