FLN yavuze ku Gitero cyahitanye abantu babiri muri Nyungwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikorwa cy'ubugizi bwa nabi cyahitanye abantu babiri, cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 ahagana saa munani ubwo abagizi ba nabi barasaga ku modoka itwara abagezi ya RITCO, bakica umushoferi ndetse n'umugenzi umwe.

Nyuma y'iki gikorwa cy'ubugizi bwa nabi, Polisi y'u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko abagizi ba nabi bakoze iki gikorwa bakekwa kuba ari abo mu mutwe w'Inyashyamba wa FLN baturutse hakurya y'umupaka.

Uyu mutwe wa FLN wasohoye itangazo witakana ko atari wo wakoze iki gikorwa cy'ubugizi bwa nabi cyahitanye abanyarwanda babiri.

Iri tangazo ryasohowe mu majwi, rigira riti 'Icya, tubabajwe n'ubwo bwicanyi kandi turahakana twivuye inyuma ibivugwa muri iryo tangazo ribeshya ko ari FLN yagabye icyo gitero kuko birazwi neza ko ntaziri mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2018.'

Uyu mutwe uvuga ko utarwana n'abaturage ahubwo ko ugaba ibitero ku ngabo z'u Rwanda.

Umuvugizi wa FLN wasomye iri tangazo, akomeza ashinja inzego z'umutekano z'u Rwanda ngo kuba ari zo zakoze kiriya gikorwa ngo kuko ari zo zirinda umuhanda wabereyemo ubu bugizi bwa nabi.

Uyu mutwe uritarutsa ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi bwakorewe bamwe mu Banyarwanda mu gihe bizwi ko wagiye ugaba ibitero mu bihe bitandukanye ndetse bigahitana inzirakarengane zitandukanye.

Ivomo:Rwandatribune



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/FLN-yavuze-ku-Gitero-cyahitanye-abantu-babiri-muri-Nyungwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)