Abatoza ba Rayon Sports basubiye iwabo batazi ahazaza ha bo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatoza ba Rayon Sports bakomoka muri Portugal, umutoza mukuru Jorge Paixão n'umwungiriza we Daniel Ferreira Faria basubiye iwabo mu biruhuko, ni mu gihe batazi ahazaza habo muri iyi kipe.

Aba batoza bombi bakaba baraye bahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryakeye berekeza iwabo ni nyuma yo gusoza amasezerano yabo y'amezi 6.

Nyuma yo kugenda bivugwa ko aba batoza batazagaruka muri Rayon Sports bitewe n'uko batashimye umusaruro wabo batawishimiye.

Mu mezi atandatu bari bamaze muri Rayon Sports basoje ku mwanya wa 4 n'amanota 48 ni mu gihe APR FC yegukanye yari ifite amanota 66.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba batoza bavuye mu Rwanda batazi ahazaza habo muri Rayon Sports kuko ubuyobozi bw'iyi kipe butigeze bubabwira niba bazakomezanya cyangwa niba nta masezerano bazongererwa.

Amakuru avuga ko komite nyobozi ya Rayon Sports itarakora isuzuma ry'uburyo bitwaye maze babone gufata umwanzuro, ni mu gihe andi makuru avuga ko Rayon Sports yaba yaratangiye gutekereza uburyo yashaka umusimbura wabo.

Abatoza ba Rayon Sports basubiye muri Portugal



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-ba-rayon-sports-basubiye-iwabo-batazi-ahazaza-habo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)