Félix Nzeyimana wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA n'umusifuzi Tuyisenge Javan batawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha(RIB) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Kanama 2022, nibwo urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Félix Nzeyimana wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA n'umusifuzi Tuyisenge Javan bakekwaho ibyaha birimo ruswa.

Ibyo gutabwa muri yombi kw'aba bagabo bombi byemejwe n'umuvugizi w'urwego rw'igihugu cy'ubugenzacyaha mu Rwanda, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na Radio BB FM umwezi.

Nk'uko uyu muvugizi wa RIB yabyemeje, aba bagabo bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, aba bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa, guhindura no guhimba inyandiko.


Ibi byaha aba bombi bashinjwa bakurikiranyweho, bije nyuma yaho umuyobozi wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier aherutse gusezerera burundu Nzeyimana Felix wari ushinzwe amarushanwa muri iyo nyubako kubera amakosa aremere yakoze mu kazi arimo guhindura no guhimba inyandiko.

Ku musifuzi Tuyisenge Javan we agaragara mu ibaruwa perezida wa FERWAFA yandikiye Nzeyimana Felix amusezerera burundu, uyu musifuzi ngo yasabwe n'umuyobozi wari ushinzwe amarushanwa ko yahindura raporo y'umukino yari yasifuye.

The post Félix Nzeyimana wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA n'umusifuzi Tuyisenge Javan batawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha(RIB) appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/felix-nzeyimana-wari-ushinzwe-amarushanwa-muri-ferwafa-numusifuzi-tuyisenge-javan-batawe-muri-yombi-nurwego-rwigihugu-rwubugenzacyaharib/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=felix-nzeyimana-wari-ushinzwe-amarushanwa-muri-ferwafa-numusifuzi-tuyisenge-javan-batawe-muri-yombi-nurwego-rwigihugu-rwubugenzacyaharib

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)