Gisagara: Ufite ubumuga bwo kutabona wahoze muri FDLR yanyuzwe no kubakirwa inzu y'amasaziro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo ufite ubumuga bwo kutabona nk'ingaruka z'intambara yanyuzemo akiri muri RDC, kuri ubu yatashye mu Rwanda.

Mu 2018 ni bwo yageze mu Rwanda nyuma yo kurambirwa ubuzima bushaririye yacagamo. Yagejejwe i Mutobo aho yamaze amezi atandatu ahugurwa kuri gahunda zitandukanye z'ubuzima bw'igihugu mbere yo kwerekeza mu muryango, aho akomoka.

Inkuru ya Ndagijimana n'uko yagize ubumuga bwo kutabona kandi yaravutse ari muzima isobanura neza zimwe mu ngorane abakiri mu mitwe irwanira mu mashyamba ya RDC bahura na zo bitewe n'ubuzima babamo.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE yagarutse ku buzima yanyuzemo bwamugejeje ku kugira ubumuga bwamuviriyemo guhuma amaso biturutse ku ntambara zinyuranye yarwaniye muri RDC ahitwa Kabaro mu myaka isaga 20 yayabayemo.

Yagize ati 'Nageze i Kabaro, birangira mpakomerekeye bikomeye aho twahanganaga n'ingabo za Leta. Nta gihe nahamaze kuko nakomeretse bigafata amaso ahita uhuma burundu, n'ubuzima bwanjye bwose numva ko burangiye.'

Ndagijimana agikomereka yakomeje kwibera mu mashyamba aho yari mu buzima butoroshye, mbere yo kwanzura gutaha.

Ati 'Nageze mu Rwanda nakirwa neza, i Mutobo baramfashije haba mu kubona amafunguro, imyambaro, imirire, ibikoresho by'ibanze, yewe ndetse n'impumeko nziza yaho na yo ni ingenzi. Byabaye ngombwa ko dusubizwa mu bavandimwe, kandi icyo gihe bampaye impamba y'amafaranga ibihumbi 60 Frw yamfashije gutangira ubuzima.'

Nyuma yo kugera mu muryango nk'umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ubuzima ntibwamworohereye.

Yahawe ubufasha na Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare (RDRC) ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ku nkunga yatanzwe n'u Buyapani yari igamije kubashyigikira mu guhangana n'ingaruka za COVID 19.

Ndagijimana yahisemo gukora imirimo y'ubuhinzi kugira ngo abashe kuva mu bukene ndetse anagura umurima ngo atangire ubuzima bushya.

Hashize igihe gito yifuje gushinga umuryango. Byatumye ashaka umugore ndetse ubu bibarutse umwana.

Yagize ati 'Nahisemo kuzanira umugore mu nzu y'ababyeyi ntegereje icyizere nahabwaga na Komisiyo (RDRC) cyo kuzanyubakira iyanjye. Baraje babaha ikibanza baranyubakira.'

Hubatswe inzu ijyanye n'icyerekezo kuko ifite agaciro ka miliyoni 20 Frw kandi aho iri mu Karere ka Gisagara iri mu zihagazeho.

Urugo ni ishuri

Nyuma yo gushaka, Ndagijimana yatekereje kwerekeza imbaraga ze mu buhinzi ku buryo byamushoboza kwiteza imbere no kubona ibitunga umuryango.

RDRC yongeye kumuha amafaranga yo kumutera ingabo mu bitugu, yigira inama yo kuyaguramo umurima.

Kuri ubu aho atuye ni umugabo ushobora kugira ijambo mu bandi kuko arangwa no gufata icyemezo kandi urugo rwe icyo rukeneye rukibona.

Muri Werurwe 2020 ni bwo icyorezo cya Covid-19 cyageze mu Rwanda, ibi byatumye ubukungu bw'igihugu buhungabana n'ibikorwa byinshi biradindira.

Ndagijimana yavuze ko inkunga yahawe yongeye kumurinda gusabiriza mu bihe Covid-19 yavuzaga ubuhuha ndetse igihugu kigashyiraho n'ingamba zikakaye mu kwirinda ikwirakwira ryayo zirimo na Guma mu rugo.

Ati 'Kubona ayo mafaranga byaramfashije kuko nabaga nibereye mu bikorwa byanjye, byandinze kwiheba kuko burya iyo ureba imirimo ukora bituma utiheba. Byampaga gutuza kandi kuko nabonaga ibyo nkeneye bikandinda kuba narenga ku mabwiriza yo kwirinda.'

Yahawe kandi amafaranga agamije kumushyigikira no kumurinda kwandavura akomeza kugura imirima n'amatungo magufi arimo inkoko kugira ngo umugore n'umwana babone amagi yo kurya bitabagoye.

Uretse Ndagijimana hari n'abandi batatu bafite ubumuga bagiriye mu mashyamba ya RDC bahawe inzu zo guturamo.

Uyu muryango ubanye mu byishimo
Ndagijimana Barthazal yamaze kwibaruka, kuri ubu we n'umugore we bafite umwana umwe
Nubwo afite ubumuga bwo kutabona ariko abasha gufatanya n'umugore we guhinga
Ndagijimana Barthazal n'umugore we bayobotse iy'ubuhinzi
Ndagijimana Barthazal avuga ko yishimiye ubuzima nyuma yo kuva mu mashyamba ya RDC aho yabarizwaga muri FDLR



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ufite-ubumuga-bwo-kutabona-wahoze-muri-fdlr-yanyuzwe-no-kubakirwa-inzu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)