Bwa mbere mu mateka perezida wa FIFA azatorerwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byamaze kwemezwa ko inama y'Inteko rusange ya 73 y'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) ya 2023 izatorerwamo Perezida wa FIFA izabera mu Rwanda.

Iyi nteko rusange iteganyijwe tariki ya 16 Werurwe 2023 i Kigali mu Rwanda akaba ari ho hazatorerwa perezida wa FIFA uzayiyobora mu gihe cy'imyaka 4 iri imbere.

Ibi bikaba byavuye mu nama yahuje abayobozi b'impuzamashyirahamwe z'umupira w'amaguru ku Isi ndetse na Gianni Infantino uyobora FIFA.

Muri iyi nama kandi niho havuye umwanzuro w'uko mu gikombe cy'Isi cya Qatar umubare w'abakinnyi uva kuri 23 ukagera kuri 26.

Gianni Infatino uri mu Rwanda muri CHOGM, aheruka gutangaza ko ubwo manda ye izaba irangiye azongera kwiyamamariza kuyobora FIFA mu yindi myaka 4 iri imbere.

Kigali haheruka kubera inama ya Komite Nyobozi ya FIFA, yabaye mu Kwakira 2018.

Inteko rusange ya FIFA izatorerwamo umuyobozi mushya izabera mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bwa-mbere-mu-mateka-perezida-wa-fifa-azatorerwa-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)