Umuyobozi wa APR FC yasabye abakinnyi gukora ibikomeye, abaha isezerano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC gukora ibikomeye bagatwara ibikombe byombi barimo guhatanira, na we abasezeranya ko nabo ibisigaye bazabibabaza.

Ibi yabibwiye abakinnyi ku munsi w'ejo hashize ku wa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2022 mbere y'uko berekeza i Rusizi gukina na Espoir FC mu mukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona uzaba ku munsi wo ku wa Gatandatu.

Lt Gen Mubarakh Muganga yibukije abakinnyi ko urugamba rugeze ahakomeye, bafite imikino ikomeye kandi yegeranye, akaba ari yo igomba kugena uko umwaka w'imikino w'iyi kipe uzarangira.

Ati 'urugamba rugeze ahakomeye namwe muri kubibona ko dufite imikino imeze nka finale kuri twe, kandi iyo mikino yose iregeranye, rero iyo mikino yose niyo igomba kugena uko umwaka wacu wagenze haba kuri Shampiyona ndetse n'igikombe cy'Amahoro.'

Yakomeje abwira abakinnyi ko bagomba gutsinda iyi mikino yose maze bakegukana ibyo bikombe byombi, abasezeranya ko babikoze nk'ubuyobozi nabo biteguye gukora ibyo bazabasaba nk'ibisanzwe.

Ati 'Ndizera ko ibyatambutse byatambutse, imitima twese tuyerekeje kuri iyi mikino isigaye, muri abakinnyi beza kandi bafite intego mu buzima, muri bakuru muzi icyo tubakeneyeho, ni ibi bikombe bibiri kandi kubyegukana birashoboka cyane. Ni mubyegukane natwe nk'ubuyobozi icyo tubagomba kirazwi nk'uko bisanzwe, muzatubaze kuko turi hano ku bwanyu.'

Yabibukije ko bageze mu bihe bikomeye aho batitonze basanga ibyo baruhiye byose bigiye, abasaba kwitonda bakirinda abajyanama kuko ngo iyo bigeze muri ibi bihe baba babaye benshi kandi abenshi babayobya.

Yabasabye gukora amateka bari bamaze imyaka hafi 8 badakora, bagatwara shampiyona n'igikombe cy'Amahoro mu mwaka umwe.

APR FC iheruka gutwara shampiyona n'igikombe cy'Amahoro icya rimwe ubwo yatwaraga shampiyona ya 2013-14 ikanegukana igikombe cy'Amahoro cya 2014.

Uretse umukino APR FC izakinamo na Espoir FC ku munsi w'ejo, tariki ya 14 Gicurasi izakira Kiyovu Sports, ikine na Gorilla tariki ya 23 Gicurasi, tariki ya 26 Gicurasi yakire AS Kigali ni mu gihe izasoza shampiyona ikina na Police FC tariki ya 29 Gicurasi.

APR FC kandi ikaba iri muri ½ cy'igikombe cy'Amahoro aho izahura na Rayon Sports tariki ya 11 Gicurasi, umukino wo kwishyura ukaba tariki ya 19 Gicurasi.

Umuyobozi wa APR FC yasabye abakinnyi gutwara ibikombe byose uko ari 2



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yasabye-abakinnyi-gukora-ibikomeye-abaha-isezerano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)