Umutare Gaby agiye kwirabura umwana we wa Kabiri[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutare Gaby wamenyekanye mu muziki nyarwanda mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Mesa Kamwe' ari kwitegura umwana we wa kabiri agiye kubyarana n'umugore we Joyce Nzere.

Mu mafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Umutare Gaby ari mu byishimo ubona ko anyuzwe no gutsinda igitego cy'ubuheta bwe agiye kwibaruka, nyuma y'uko umugore we akuriwe. Ni amafoto abiri abigaragaza neza, cyane ko uyu muhanzi hari indi foto imugaragaza afashe mu kuboko imfura ye, nabwo ubona ko yasazwe n'amarangamutima menshi.

Umutare yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Nkwegukane', 'Ntunkangure', 'Urangora', 'Ayo Bavuga', 'Mesa Kamwe', 'Ukunda nde' n'izindi. Ni umwe mu bahanzi bane bashya binjiye bwa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6 iherutse gusorezwa i Kigali muri 2016.

Uyu muhanzi yarushinganye n'Umunyarwandakazi witwa Joyce Nzere [Yiga ibijyanye n'icungamutungomuri Kaminuza ya Canberra] usanzwe utuye muri Australia.

Umutare Gaby yavutse kuwa wa 5 Gicurasi 1990, ni umwe mu baririmbyi bamenyekanye mu myaka itatu ishize [kuko yatangiye kuririmba ku giti cye muri 2014] bakagaragaza imbaraga mu buryo bwihariye.

Kuwa 26 Gashyantare 2017, UMURYANGO wasohoye inkuru ivuga ku bukwe bw'Umutare na Joyce ndetse ko bagomba kujya gutura muri Australia.Icyo gihe Umutare yabihakanye yivuye inyuma kugeza ubwo umunsi wageze w'ubukwe anafata icyemezo cyo kujya gutura by'iteka muri Australia.

Abajijwe ku kuba yaba muri Australia, icyo gihe ntiyahakanye cyangwa ngo yemere Ati "Ntawamenya ariko buriya nyine ni muri ibyo bintu navugaga bwo gutegura ubuzima, ndi umuntu wizera uwiteka kuko ariwe uzi aho azajyana..Ndi urubyiruko kandi u Rwanda ruratubohora kuburyo kujya aho ushatse byoroshye ahaa Icyangomba nuko aho njya ngerayo ndi umuntu w'umugabo ntari umuntu w'imbwa uvuga neza igihugu, ugiye neza abanyarwanda bagikunze ndamutse nanagiye nagenda nk'umuntu w'umugabo."

Umutare Gaby na Joyce Nzere bashyingiranywe kuwa 16 Nyakanga 2017, umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa The Venue i Kibagabaga, nyuma basezeranywa na Pasiteri wigenga wo mu iterorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi. Nyuma y'iminsi mike, bahise berekeza muri Australia aho Joyce Nzere yari asanzwe aba ari naho bari kugeza ubu.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umutare-gaby-agiye-kwirabura-umwana-we-wa-kabiri-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)