Umusesenguzi ukomeye Gary Naville yatangaje amagambo akomeye kuri DeGea na Ronaldo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe hashize iminsi itari mike ikipe ya Manchester United ititwara neza muri Shampiyona yo mu bwongeraza Premier league, ndetse no mu yandi marushanwa y'iburayi, hakomeje kwibazwa ikibura.

Ni muri uwo mujyo rero umusesenguzi ukomeye Gary Naville yatangaje ko ubundi Manchester United iyo itagira DeGea Na Ronaldo itari kugera aho igeze ubu.

Mu mikino myinshi yagiye ikinwa muri uyu mwaka wa Shampiyona 2021-2022, hagiye hagaragara akazi gakomeye ka Ronaldo nk'umwataka, aho yageragezaga uko ashoboye agatsinda igitego n'ubwo byababaga bitoroshye.

Ariko kandi nanone ku rundi ruhande umuzamu DeGea yagiye abera umucunguzi iyi kipe mu mikino myinshi cyane cyane iya Champions League.



Source : https://yegob.rw/umusesenguzi-ukomeye-gary-naville-yatangaje-amagambo-akomeye-kuri-degea-na-ronaldo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)