Header Ads Widget

Technology

Ubwato bwari butwaye abantu benshi bwakoze impanuka ikomeye mu kiyaga cya Kivu - YEGOB #rwanda #RwOT

Mu karere ka Rutsiro habere impanuka y'ubwato bwari butwaye abantu bagera kuri 33 babiri bitaba Imana naho batatu baburirwa irengero mu gihe abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kwitabwaho.

Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Bigabiro ubwo ubwato bwarimo abaturage 33, barimo abagabo 13 n'abagore 20, bwahuraga n'umuhengeri nk'uko bitangazwa n'IGIHE.

Amakuru avuga ko abaturage baburiwe irengera barimo gushakishwa ku bufatanye n'inzego z'umutekano, abagize ibindi bibazo bakaba bari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Boneza, abarembye cyane bakaba bajyanywe Ku bitaro bya Murunda.



Source : https://yegob.rw/ubwato-bwari-butwaye-abantu-benshi-bwakoze-impanuka-ikomeye-mu-kiyaga-cya-kivu/

Post a Comment

0 Comments

Nature