Uburyo 5 wakoresha ukagabanya umuvuduko ukabi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvuduko w'amaraso ukabije (uzwi nka hypertension) ni imwe mu ndwara za twibanire, aho uyirwaye bimusaba gufata ubuzima bwe busigaye imiti kugira ngo abashe kubaho. Iyi ndwara ikunze kwibasira cyane abakuze n'ubwo no mu batoya igaragara, kandi muri iki gihe ikaba iri ku rwego rwo hejuru.

Inkuru nziza ni uko ushobora kugabanya umuvuduko w'amaraso udakoresheje imiti, bityo bikaba byakurinda ingaruka zikomeye ziterwa n'iyi ndwara nk'uko HealthLine ibitangaza:

1. Niba ubyibushye birenze urugero gabanya ibiro, ugabanye no mu nda

Umuvuduko ukabije w'amaraso, uriyongera uko ibiro byawe byiyongera. Iyo ubyibushye cyane bishobora gutuma udahumeka neza mu gihe uryamye, bikaba byatera ibibazo mu mitemberere y'amaraso mu mubiri aho atangira kwihuta cyane.

Kugabanya ibiro ni uburyo bwizewe cyane mu guhangana na hypertension; gutakaza byibuze ibiro 5 bishobora kugabanya umuvuduko w'amaraso mu mubiri.

Uretse kugabanya ibiro, ugomba no kwita uburyo inda yawe ibyibushye; iyo ufite ibinure byinshi ku nda, byongera ibyago byo kuba wagira umuvuduko ukabije w'amaraso.

2. Haranira kurya neza kandi urye indyo yuzuye

Kurya indyo yuzuye igizwe cyane n'imbuto, imboga, utubuto duto n'ibikomoka ku mata ariko byagabanyijwemo ibinure, ukirinda ibinure byuzuye na cholesterol, byagufasha kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso ku rugero rugaragara.

Biragoye gukurikiza amabwiriza no guhindura uburyo urya, gusa ugomba kuzirikana ibi bikurikira:

Ni ngombwa kurya ibikungahaye kuri potasiyumu: potasiyumu igabanya ingaruka mbi za sodium (cyangwa umunyu) ku muvuduko ukabije w'amaraso. Potasiyumu nziza ni iboneka mu mbuto n'imboga kurusha iboneka mu nyongera. Gisha inama muganga urugero rwa potasiyumu ugomba gufata ku munsi.

3. Kora siporo buri gihe

Imyitozo ngororamubiri ya buri munsi byibuze iminota 30, igabanya umuvuduko w'amaraso cyane. Ni ngombwa kuzikora buri munsi cyangwa iminsi wahisemo mu cyumweru ntuyihindure, kuko iyo uhagaritse kuyikora umuvuduko urongera ukazamuka.

Niba aribwo ukigira umuvuduko ukabije w'amaraso (ikizwi nka prehypertension), gukora siporo bizagufasha kuba itakura ngo izabe hypertension. Niba umaze kugira hypertension, siporo za buri gihe zishobora kugarura umuvuduko w'amaraso ku rugero rukwiye.

Zimwe muri sport wakora harimo; kugenda n'amaguru, kwiruka buhoro buhoro, koga, kubyina, gukina imikino itandukanye, na sport zisaba imbaraga ushobora kuzikora, gusa uzabanze ugishe inama muganga.

4. Gabanya inzoga unywa

Inzoga zishobora kuba nziza cyangwa mbi bitewe n'urugero wafashe; mu rugero ruto zishobora gufasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso.

Gusa iyo unyweye nyinshi, akamaro kazo gahita kavaho. Muri rusange urugero rukwiye ni:

Ku bagabo n'abagore guhera ku myaka 65 kumanura; ni icupa rimwe ku munsi cyangwa akarahuri ka vino cyangwa agace gato cyane ka liquor.

Abari hejuru y'imyaka 65, ni agacupa gato kamwe, cyangwa akarahuri kamwe ka vinyo,

Kunywa inzoga ukarenza urugero bigira ingaruka mu kongera umuvuduko w'amaraso ku rugero rwo hejuru. Ikindi kandi inzoga zishobora kugabanya imikorere myiza y'imiti igabanya umvuduko ukabije.

5. Gabanya sodium mubyo kurya byawe

Impamvu tuvuze sodium (ubusanzwe ni umunyu uyu turya), gusa hari ibindi byo kurya bitandukanye byongerwamo sodium, yewe n'imitobe imwe n'imwe. Kugabanya urugero rwa sodiyumu ni ingenzi cyane mu kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije.

Muri rusange ntugomba kurenza ku munsi amagarama 2300 ya sodium. Gusa ushoboye kugeza 1,500 cyangwa munsi yaho byaba byiza cyane mu kugabanya hypertension.

Izi nama uramutse uzikurikije, zagufasha kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso. Gusa ugomba guhora upima igipimo cyawe ukareba ko kigabanuka.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116967/uburyo-5-wakoresha-ukagabanya-umuvuduko-ukabije-wamaraso-udakoresheje-imiti-116967.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)