
Minisitiri Boris Johnson yavuze ko abimukira binjira mu Bwongereza haba abanyura mu mato mato cyagwa amakamyo, bagomba koherezwa mu Rwanda mu minsi ya vuba ku ikubitiro hakazoherezwa abagera ku bihumbi bine.
Nibagera mu Rwanda ibijyanye no kwaka ubuhungiro mu buryo bwemewe n'amatageko ni bwo bazatangira kubikora, gusa yemeje ko iyo gahunda itaburamo imbogamizi zijyanye n'amatageko yewe ko hari n'izatangiye kugaragazwa ariko ko gahunda igomba gukomeza nta kabuza.
Yagize ati: "Nibyo koko hari za birantega zijyanye n'amategeko n'abanyamategeko bigenga, bagerageza kuremereza iki kibazo. Twari tuzi ko ibyo bizaba kandi ni ikintu cyumvikana cyane. Tugiye gushaka uburyo bwo kureba neza uko bahita boherezwa mu Rwanda".
 Ibi Minisitiri w'Intebe yabitangaje nyuma y'uko umubare w'abantu binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amatageko muri uyu mwaka, umaze kurenga abantu 7.000. Ku wa kabiri w'iki Cyumweru, Umuvugizi wa Minisitiri w'Intebe agaruka kuri iki kibazo yavuze ko ingendo zohereza abimukira mu Rwanda ari amahirwe y'ingenzi kandi ko ikigamijwe ari ukubungabunga umutekano mu buryo bwemewe n'amategeko kandi ko byatekerejweho neza.            Minisitiri w'intebe w'UbwongerezaÂ
Yavuze ariko ko leta y'u Bwongereza yakiriye ibaruwa isaba imbanzirizamushinga y'icyo gikorwa iturutse ku banyamategeko banyuranye, ariko Leta icyo ishyize imbere ari uko ingendo za mbere z'indege zizanye abo bimukira zizaba zikozwe mu mezi make ari imbere.
Uyu mugambi wanenzwe n'imiryango nterankunga y'impunzi, amadini ndetse n'iharanira uburenganzira bwa muntu itandukanye. Uretse iyo kandi na bamwe mu banyapolitiki imbere mu Bwongereza ntibemeranya n'umugambi wa Minisitiri w'Intebe, wo kohereza abimukira batemewe n'amategeko mu Rwanda. Ubuyobozi bw'u Rwanda bwo buvuga ko iyi ari gahunda yo gushakira ibisubizo ikibazo cy'abimukira ku isi, ukaba umushinga rwatekerejeho neza kandi ko bidahutaza uburenganzira bwa muntu nk'uko abatandukanye bagiye babigarukaho.
Src : ITV News
Umwanditsi: Léonidas MUHIREÂ
0 Comments